Imirwano irakomeje ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC)n’umutwe wa M23,kugeza ubu uduce dutandatu uhereye k’umupaka wa Bunagana werekeza mu mujyi wa Goma nitwo tugenzurwa na M23.
Ku munsi w’ejo kuwa 3 Umubare w’Abasirikare ba FARDC bamaze kugwa mu mirwano yahanganishije FARDC na M23 ukomeje kwiyongera, aho kugeza ubu umibare watangajwe w’abaguye muri iyo mirwano ari 41 barimo abofisiye 13.
Nk’uko Raporo y’iyi mirwano ibigaragaza , abasirikare 41, barangajwe imbere na Col Josué Ndume wari umuyobozi wa Batayo ya Gisirikare yakoreraga I Rumangabo wishwe ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022,
Usibye Col Ndume , byemejwe ko abandi basirikare 3 bafite ipeti rya Major , n’abandi 9 bafite ipeti rya Captain baguye muri iyi mirwano yatangiye kuva tariki ya 23 Mutarama 2022.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant yemeje amakuru y’imfu z’aba basirikare nyuma yo gusura agace ka Rumangabo ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama 2022.
Nyuma yo gusanga bamwe mu basirikare ba FARDC bakigaragara aho barasiwe, Gen Ndima yahise asubira i Goma igitaranya nyuma yo kubwirwa ko abarwanyi b’uyu mutwe bashobora kugaba ibitero berekeza nmuri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara abereye umuyobzo kuva muri Gicurasi 2021.
Kugeza ubu ubwoba ni bwose ku batuye Goma bemeza ko isaha n’isaha bashobora kugwa gitumo n’aba barwanyi bivugwa ko barakajwe na FARDC yari imaze iminsi igaba ibiteroshuma ku birindiro byabo.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Rugali yemeza ko kuri Paruwasi ya Kiliziya Gatolika hamaze guhungira abaturage ibihumbi 2000 bahunze iyo mirwano.
Byongeye kandi ubu biravugwa ko hari abasilikare babiri bo ku rwego rwa Colonel bo muri FARDC bakoreraga mu gace ka Masisi ,bashoreye ingabo zabo bakishikiriza M23 aho bagiye gufatanya urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi,kuri ubu amasasu mato n’ibibunda biremereye birikumvikanira mu gace ka Majengo na Rwaza ni mu majyaruguru y’umujyi wa Goma. Umuyamakuru wa Rwandatribune uri mu Mujyi wa Goma avuga ko ibintu biri kugenda bimera nabi muri uyu mujyi aho isaha n’isaha uyu mujyi ushobora kugwa mu biganza by’aba barwanyi.
Reba amakuru n’ibiganiro bica kuri Rwandatribune TV
Mwizerwa Ally