Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe na bamwe mubo bafatanije urugamba bahuye n’umwaku ubwo bari bari munzira bahunga berekeza I Walikare , abanyuze mu nzira ya Gatoyi baje gukubitana na Nyatura ya Gen Kigingi ibamisha mo urufaya rw’amasasu benshi barahakomerekera.
Iyi mirwano yamaze amasaha agera kuri 5 yose yarangiye Aba baNyatura bambuye aba ba FARDC ibyo bari bafite, bivugwa ko ndetse ibyinshi ari ibyo bari basahuye mu mayira.
Aba basirikare babonye urugamba rubakomereye bahisemo kuyabangira ingata berekeza I Ntoto, aho bagiye ariko harimo inkomere nyinshi, ubwo ibyo gukomeza Walikare bihagararira aho.
izi nyeshyamba ziyoborwa na Gen Kigingi ngo zari zabiteguye kuko zari zamaze kumenya ko bagiye kunyura muri ako gace kandi zizi ko bafite imari, bityo ngo bategura kuyisigarana.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bari batabaje abaza kubaha ubutabazi bw’ibanze ariko bari batarabona igisubizo.
Iyi mirwano isa n’aho buri wese ayumva ukwe hagati ya FARDC n’abo bafatanije urugamba bahanganyemo n’umutwe w”inyeshyamba wa M23, kuko uretse kuba aba bahunze n’abandi batorohewe, kuko abazalendo benshi bamaze kwisubirira mu ngo zabo.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com