Umuhango wo gutegura umutambagiro Mutagtifu wa Hijja, ukomeje kugaragara mo amakosa menshi, aho usigaye utegurwa mu buryo budakurikije amategeko, dore ko bivugwa ko usigaye utegurwa mu bwiru kubera inyungu z’itsinda ry’abantu runaka.
Uyu mutambagiro mutagatifu ubundi ni inking ya Gatanu(5) mu nkingi z’abayisilamu, kuburyo buri muyisilamu wese aba ari inzozi ze kuzubahiriza iyi nkingi mu buzima bwe byibuze inshuro imwe kuwubifitiye ubushobozi. ariko nanone akaba ari inshingano mu gufasha imbaga nini mu kubahiriza iyo nkingi ntamananiza mu bijyanye n’ubushobozi abayeho.
Mu gutegura uyu mutambagiro, bisaba abantu babitorewe kandi babifitiye ubumenyi. Gusa muri uyu mwaka wa 2023, siko uyu mutambagiro uri gutegurwa kuberako uri gukorwa mu bwiru, aho uyu munsi Visi Perezida wa Komisiyo y’ibwirizabumwa n’imigenzo y’idini ifite mu nshingano itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umutambagiro mutagatifu Eng. Sheikh NAMAHORO Hassan yawuhejwemo ahubwo bagashyiramo abandi bantu badafite aho bahuriye nabyo. (Ambien) Ibi bikaba biri gukorwa kubera inyungu zabo bwite.
Bityo akaba ariyo mpamvu hifuzwa ko ibi bintu byakosorwa bigakorwa kuburyo bukurikije amateko kugirango bigirire umumaro umuryango mugari w’abayisilamu.
Uyu muyobozi akomeza asaba uwo bireba wese gukora kuburyo ibi bintu byakosoka kugira ngo umurimo mwiza batangiye wongere kugenda neza ntawe ugushije undi.
Ibyo wamenya ku mutambagiro mutagatifu Hijja ubera i Maka
Umutambagiro mutagatifu ubera i Maka uzwi nka Hijja ni umutambagiro ukorwa n’umuyisilamu ubifitiye ubushobozi, haba mu bwenge, ku mubiri ndetse n’Amafaranga.
Mufti wungirije w’u Rwanda,yasobanuye ko uwo mutambagiro ukorwa mu kwezi kwa 12 kwitwa “Dhoul Hijja” kuri karindari ya Kiyisilamu, iteka ugakorwa guhera tariki 08 kugeza tariki 13 z’uko kwezi, gusa umuntu akahagera mbere kugira ngo abe yitegura.
Mufti , avuga ko ubundi hari inkingi eshanu idini ya Isilamu ishingiraho:
Inkingi ya mbere niyo Kwemera Imana imwe rukumbi na Mohamed akaba intumwa yayo.
Inkingi ya Kabiri ni Ugusenga nibura 5 ku munsi, inkingi ya gatatu ni ugutanga ituro ku muyisilamu wese ubushoboye, iryo turo rifasha abatishoboye.
Inkingi ya kane ni Ugusiba mu gihe cy’ukwezi, bigakorwa rimwe mu mwaka, ariko umuyisilamu ubishatse wifuza kubona ibihembo by’Imana, ashobora no gusiba kenshi mu mwaka.
Inkingi ya gatanu ni ugukora umutambagiro mutagatifu ubera i Maka,nibura rimwe mu buzima.
Ibyo gukora umutambagiro mutagatifu i Maka, Abayisilamu babishingira ku mateka yo mu gitabo gitagatifu Korowani. Kuko aho i Maka ari ho hari inyubako ntagatifu yitwa Kaaba, ikaba yarubatswe ku itegeko ry’Imana yubakwa mu gihe cy’umukurambere Aburahamu.
Intumwa y’Imana Mohamed nayo ikomoka mu gisekuru cya Aburahamu yahawe inshingano zo gukomeza kubaka iyo nyubako kugira ngo Abayisilamu bo ku isi yose yajya baza kuyizenguruka baramya Imana.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twari dutegereje icyo Mufti w’ uRwanda atangaza kuri iyi baruwa.