Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gusirikare cya Uganda akaba n’imfura ya Museveni akomeje gutangaza urutonde rw’abiganjemo ibyamamare mu Rwanda bazitabira ibirori by’isabukuru ye aho ku isonga hazaba hari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Isabukuru ya Gen Kainerugaba iteganijwe kuwa 24 Mata 2022. Mu bo yakunze kugaragaza ko yatumiye bavuka mu Rwanda, harimo Perezida Paul Kagame, Umuhanzi Masamba Intore na Nyampinga w’uRwanda wa 2016 , Mutesi Jolly watangajwe uyu munsi na Gen Muhoozi Kainerugaba ko azitabira ibirori by’isabukuru ye ya 48.
Mu bandi bazitabira ibi birori, harimo Joseph Mayanja (Jose Chameleone) na Bebe Cool bazanaririmbana na Masamba muri ibi birori.
Gen Kainerugaba avuga ko mubo yatumiye mu birori by’isabukuru harimo n’abakuru b’ibihugu nka Uhuru Kenyatta wa Kenya yita mukuru we ndetse n’abandi banyacyubahiro banyuranye.