Aba-Taliban bijeje gukora ibitandukanye n’ibyo bakoraga ubwo baheruka ku butegetsi
Aba-Taliban bijeje ko ubutegetsi bwabo butazagendera ku matwara akaze nk’ayo bagenderagaho mu myaka 20 ishize ubwo bari ku butegetsi, yarimo gukandamiza abagore.
AFP yatangaje ko biyemeje gukora “ibitandukanye” kandi ntibihorere ku bahoze babarwanya mu ntambara batsinze nyuma y’iyo myaka yose bagasubirana igihugu nyuma y’aho Perezida Ashraf Ghani ahungiye muri Tajikistan.
Babivuze mu gihe abenshi mu batuye Afghanistan bakomeje kuyivamo batinya kuyoborwa na bo, aho bari kwaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye birimo n’ibya Afurika,
Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wabo mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, Zabihullah Mujahid, yagize ati “Abo bose batari badushyigikiye bababariwe kuva kuri A kugeza kuri Z. Ntabwo tuzihorera.”
Mujahid yatangaje ko ubutegetsi bwabo bugiye kurangwa n’imikorere itandukanye n’iyaranze ubwo bari bafite hagati ya 1996 na 2001, bwicishaga abantu amabuye, bukumira abakobwa mu mashuri ndetse abagore batemerewe gukorera aho barebwa n’abagabo.
Ku rundi ruhande ariko mu gihe u Burusiya n’u Bushinwa bwahise bugaragaza ko bushaka imikoranire n’Aba-Taliban, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zavuze ko zitegereje kureba ko iryo jambo bavuze bazarihagararaho,
Amakuru avuga ko mu Murwa Mukuru, Kabul, amaduka yongeye gufungura imiryango n’imihanda iragaragaramo urujya n’uruza ariko amashuri yo aracyafunze ndetse icyoba kiracyari cyose.
Ku wa 15 Kanama 2021 ni bwo Aba-Taliban bafashe Afghanistan mu ntambara batangiye mu 2001 bakuwe ku butegetsi,
Umuvugizi w’Aba-Taliban,Zabihullah Mujahid, ubwo yagiragana ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru nyuma yo kwisubiza ubutegetsi, ku wa 17 Kanama 2021.
MWIZERWA Ally