Igihugu cy’u Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya kurwanya imitwe y’inyeshyamba ya ADF na FDLR irwanya ubutegetsi bwabyo ibarizwa mu burasizazuba bwa Congo, mu rwego rwo gushimangira amasezerano y’ubufatanye ibi bihugu byombi biherutse gusinyana.
Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Jeje Odongo, yavuze ko bishimishije kuko u Rwanda na Uganda ari ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse bigomba gufatanya mu gushaka ibisubizo by’i bibazo by’Afurika.
Yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bigira ingaruka ku Rwanda na Uganda mu buryo busa, ku buryo ibihugu byombi bigomba no gufatanya gushakira umuti hamwe.
Yagarutse Ku kibazo cy’uko inyeshyamba za ADF zibangamiye Uganda , zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC, na FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda nayo ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.”
Yakomeje avuga ko ubufatanye bubyara ikintu kimwe kizima, akaba yakoresheje imvugo ugira iti “Ibiganza bibiri bikora ibirenze ikiganza kimwe, ninayo mpamvu tugomba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo hamwe n’akarere dushakire hamwe ibisubizo by’umutekano.”
yongeye ho ko gushakira umuti hamwe byaba binyuze mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’Inama y’akarere k’ibiyaga bigari, cyangwa se ahandi bashobora gutanga umusanzu wabo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite.
Yavuze ko mu biganiro bagiranye bemeranyije ko bizabafasha mu kumva ibintu kimwe, mu gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.
Uretse kuba umutwe wa ADF ubangamiye Uganda, unabangamiye u Rwanda kuko Ku wa 1 Ukwakira 2021 Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF, mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.
U Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igice gicumbikiye imitwe ya ADF na FDLR ibangamiye umutekano w’ibi bihugu byombi.
Muri iki cyumweru nibwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano aganisha ku kuzahura umubano byuzuye, ateganya ibiganiro mu nzego za politiki, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka n’ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera n’ibindi.
Uwineza Adeline
we nation People and always united congz Uganda and Rwanda.