Mu Rwanda itegeko ryemerera abanyamadini gushinga ibigo by’amashuri y’Incuke, Abanza, Ayisumbuye ndetse na kaminuza .ibi bigo biba bigendera ku mahame y’amadini cyangwa amatorero yabishinze aho umunyeshuri uryigamo asabwa gukurikiza imwe cyangwa yose mu migenzo y’idini cyangwa itorero ry’ikigo cy’ishuri yigamo.
Muri iki cyumweru hatangajwe inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’abadivantiste b’umunsi wa karindwi College Adventiste de Gitwe Bwana Nshimiyimana Gilbert watawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB aregwa guhatira abanyeshuri kujya mu idini rya adventiste.
bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko ibi bitagakwiye kuko nta muntu ugomba guhatirwa idini asengeramo kabone n’iyo yaba mukuru cyangwa umwana kuko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka.
Musabyimana Claudine wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata avuga ko bidakwiye guhatira umuntu aho asengera.
Ati : biriya ni ukubangamira uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Ibaze umwana wawe ari umu pantekoti ukamujyana kwiga mu ishuri Gatulika yagerayo bagatangira kumubwira ko agomba gusenga uko basenga kandi kuva yavuka ntabyo azi, rwose ibi bintu bikwiye gucika umunyeshuri aho yakwiga hose agahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo wenda niba bagiye gusenga abatari muri iryo dini bakabareka cyangwa bakabaha ibindi bakora.
RIB iributsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana ndetse n’abantu bakuru bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini, bakaba Bakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira bwabo.
Nyuzahayo Norbert