Abasenateri bagaragaje ababyeyi batera akabariro abana bumva nk’abafatanyabikorwa mu gutuma ibyaha byo gusambanya abana no kongera inda ziterwa abangavu.
Ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yagezaga ku Nteko Rusange Raporo ku gikorwa cyo gusesengura icyaha cyo gusambanya abana n’ubwiyongere bw’umubare w’abangavu baterwa inda, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ababyeyi bashobora kuba intandaro yo gutuma abana bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe.
Ni impamvu zumvikanisha ko hari uburyo bushobora gutuma abana bajya mu bishuko, ariko zidashobora kuba urwitwazo ku bantu basambanya abana.
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutuma abana babo bifuza gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe, bitewe n’uburyo babaho mu rugo.
Yagize ati “Hari aho twagiye tubona, ukabona umuntu ufite abana barindwi barimo abana bane b’abakobwa, baba mu kazu kamwe k’icyumba kimwe n’uruganiriro, ukibaza niba we n’umugore we ibyo bintu batabikora abana babyumva cyangwa bari hafi aho, ku buryo abana nabo bagira amatsiko yo kuvumbura ibyo bintu ababyeyi babo baba barimo.”
Raporo yakozwe igaragaza ko hamwe mu hasambanyirizwa abana harimo no mu miryango, hakaba n’abafitanye amasano ya hafi bagira uruhare mu kubasambanya.
Abasenateri basanga umuti wavugutirwa ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje kwiyongera, waba gukaza ibihano bihabwa ababigiramo uruhare.