Nyuma y’urugamba rukomeye rwahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC zari zifatanije na CMC bikarangira inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce twa Kizimba na Manyoni, hagaragaye aba Coloneri bazanye n’itsinda ry’abacanshuro baje kugoboka Jenerali Mugabo I Muongozi.
Muongozo ni umuhanda ukomeza werekeza I Mweso aka gace kakaba kari munsi y’agace y’agasozi ka Manyoni inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira kumunsi w’ejo.
Izi nyeshyamba nazo bigaragara ko ziri kwerekeza I Mweso zaba zigiye gutanga imbere izi ngabo za Mugabo, ibintu byarushaho kuba bibi biramutse bibaye bityo, kuko gusubira inyuma byamugora ndetse no gukomeza imbere bikaba ingorabahizi.
Iri tsinda ry’aba koloneli ryagaragaye riri kwereka iaba bacanshuro aho M23 iherereye hosre ndetse n’aho ingabo zabo ziherereye, kugira ngo barebe ko babagoboka bakigobotora mumaboko y’izi nyeshyamba.
Mu minsi yashize Jenerali Mugabo yagaragaye ari mu mujyi muto wa Kitchanga cyakora mu mugoroba wo kuri uwo munsi bahise bawumwirukanamo hajya mu maboko y’inyeshyamba za M23, we akomeza yerekeza mu nzira ijya I Mweso ariko aguma I Muongozi ari naho indege zamugemuriye ibikoresho ngo arebe ko yakwisubiza Kitchanga.
Ibintu bikomeje uko bimeze uyu munsi rero inzozi zo gusubira Kitchanga kwa Jenerali Mugabo zayoyoka ahubwo agasigara ashakisha uburyo bwiza bwo kubona ubuhungiro.
Umuhoza Yves
Aba bahungu barashaka uburenganzira bwabo bagomba kubuharanira. Ahubwo nibakazemwendo
Abobacancuro mubanzanire aribazima