Abacungagereza 86 b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, wahaye impanuro aba bacungagereza.
Yagize ati “Ndabibutsa kandi ko n’ubwo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bazakomeza kuba mu muryango mugari wa RCS. Aho muzaba muri hose ntimuzibagirwe RCS kandi na yo ntabwo izabibagirwa, muzakomeze kutubera ba ambasaderi beza mu Muryango Nyarwanda.”
Yanabashimiye uburyo bakoreye Igihugu, ndetse abibutsa ko uwakoreye urwego rw’umutekano, atajya akura murujye ahubwo akomeza kurukorera.
Ati “Nshingiye ku burambe mufite mu bijyanye n’umutekano mu gihugu cyacu, murasabwa gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze. Muzakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
CP (Rtd) Peter Kagarama uri mu basezerewe, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rumaze kugera ku rwego rushimishije.
Yavuze ko muri 2014 ubwo we na bagenzi be boherezwaga muri RCS gutangamo umusanzu, bitari byoroshye.
Yagize ati “Ku bo twazanye icyo gihe, abo twasanze n’abahadusanze, byasabye imbaraga nyinshi hamwe n’ubwitange kugira ngo habeho impinduka nziza.”
Muri aba bacungagereza basezerewe bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo babiri bari ku rwego rwa Komiseri, Ofisiye Mukuru umwe ndetse n’abato 83 bose hamwe bakaba 86.
RWANDATRIBUNE.COM