Ku wa 22 mata 2023 Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje kumugaragaro ko yakubise iz’akabwana abigize ishyano ku mabwiriza y’ibiciro byatanzwe na Minisiteri, yemeza ko abasaga 20 baciwe amande kubera kudakurikiza aya mabwiriza mashya yibiciro byibiribwa.
ibiciro byashyiriweho ibiciro bishyashya birimo, Umuceri, Ibirayi, n’Ifu y’ibigori Kawunga. nk’uko byatangajwe mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter MINICOM yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 itsinda riturutse muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikigo gishinzwe uburenganzira bw’umuguzi n’ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi y’Igihugu bakoze ubugenzuzi ku bijyanye n’uko ibi biciro bishya biri kubahirizwa ku masoko.
Yavuze ko hari abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro bishya byashyizweho.
Yagize iti“Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by’ibicuruzwa nk’uko bigenwa n’itegeko.
Mu gusoza MINICOM yagize iti “Ubugenzuzi buzakomeza hirya no hino mu gihugu.Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irashimira abacuruzi batangiye gushyira mu bikorwa ibiciro byagenwe, ikanasaba abakinangiye kubikurikiza mbere y’uko bafatwa ngo babihanirwe.
Kuri wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023,nibwo Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.
Mu biciro bishya byashyizweho ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw ikilo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w’intete ndende 850 Frw naho bisimati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.
Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.
Nyuma y’uko ibi biciro bishyizweho abacuruzi hirya no hino ntabwo bahise bahindura ibyari bisanzwe kuko bamwe bavugaga ko baranguye bahenzwe bityo ko bari bakwiye guhabwa iminsi mike yo kubicuruza.
Amakuru avuga ko amande aba bacuruzi baciwe ari hagati y’ibihumbi 20 Frw na 100 Frw bitewe ahanini n’ikosa ryakozwe ndetse n’icyiciro cy’umucuruzi abarizwamo.
Abacuruzi benshi bagaragaje ko hari abari baramaze kurangura ibicuruzwa ku giciro kiri hejuru y’icyo bari gusabwa gucururizaho uyu munsi ikaba intandaro yo kuba batarashyira mu bikorwa icyemezo cya Minicom.
Kubyerekeranye n’iyi ngingo ariko abacuruzi bawiwe ko bagomba gushyira ibicuruzwa ku biciro byatangajwe , hanyuma bakazasubizwa amafaranga y’umusoro babitanzeho nyuma nk’uko byagenywe.
Mukarutesi jessica
Natwe hano Kirehe mu center ya Rwanteru abacuruzi banze kugabanya ibiciro pe