Kuva ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 , ibikorwa byose ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma byarahagaritswe nyuma y’aho byari biteganyijwe ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa SUKHOI 25 zihagera .
Mu gitondo cy’ejo kuwa mbere , ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma bwatangaje ko nta muntu n’umwe wemerewe gukandagira kuri iki kibuga ndetse n’abapolisi bari basanzwe bakirinda barahakurwa ,ubu kikaba kirinzwe n’abasirikare bashinzwe kurinda umutekano w’ Umukuru w’Igihugu.
Iki ni icyemezo cyafashwe n’Ubutegetsi bwa DRC, kubera ibikorwa by’indege z’intambara biri gukorerwa kuri icyo kibuga.
Ibi byatumye ingendo z’indege zitwara abagenzi zihagarara zisimbuzwa ibikorwa by’indege z ‘intambara, bivugwa ko ziri mu myitozo ya gisirikare mu rwego rwo kwitegura guhangana n’umutwe wa M23.
Ubusanzwe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma , cyakira kompanyi z’indege zigera kuri 40 zitwaye abagenzi ,aho abagera ku 1000 ari abakora ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga.
Bamwe muri aba bacuruzi bakomeje kwinubira ifungwa ry’icyo kibuga k’indege, ngo kuko bibangamiye ibikorwa by’ubucuruzi bwabo, ubu byatangiye kudindira bikaba biri kubateza ibihombo bikabije.
Bamwe muri aba bacuruzi batashetse gutangaza amazina yabo ,baganira na radiyo “Ijwi ry’Amerika” , basabye Leta ya DRC kwisubiraho bagafungura icyo kibuga cy’indege, kugirango bakomeze ibikorwa byabo by’ubucuruzi ngo kuko batangiye guhura n’ibihombo bikabije.
Baragira bati:” iIfungwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma kubera indege z’intambara , biri kuduteza ibihombo bikabije. Ubu ntago turi kubasha gukora ibikorwa byacu by’ubucuruzi nk’uko byari bisanzwe . Turasaba leta kwisubiraho igafungura icyo kibuga cy’indege, maze igashaka ahandi ibyo bikorwa bya gisirikare byakorerwa .”
Kugeza ubu ku kibuga cy’indege cya goma, haragaragara indege z’intambara zisa n’iziri mu myitozo ya gisirikare, bikaba bigaragara ko n’ingabo za FARDC ziri mu myiteguro ikomeye yo kujya mu ntambara yimbitse n’umutwe wa M23 uheruka gufata ibice hafi ya byose bigize teritwari ya Rutshuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com