Abacuruzi n’abagana inzu y’inkundamahoro iherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara , barataka ikibazo cy’amazi yo gukaraba intoki kiri mubukarabiro by’iyi nyubako ikibazo kimaze iminsi ibiri amazi ataza, bigatuma ngo batabasha kwirinda Covid-19 no kubahiriza amabwiriza yo kuyikwirinda .
Mukansayise na Habineza abaganywe iri soko baje kurihahamwo bavuga ko kuba nta mazi ari muri iyi nyubako bishobora guha icyuho cyo kwanduzanya Covid-19 ku bacuruzi n’abagana iri soko, bagasaba ubuyobozi kwihutisha iki kibazo kigacyemurwa mu maguru mashya.
Inkundamaho ni inyubako yakira abantu bagera hafi ku 4000 ku munsi , abahagenda bavuga ko Ari ikibazo ko bashobora kwandura Covid-19 cyangwa kwanduzanya kubera ko nta mazi ari mu bukarabiro
Umuyobozi w’isoko ry’inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo, Avuga ko ikibazo yakimenye mu gitondo akakimenyesha Wasac ndetse ubwo twavuganaga ahagana saa munani yavuze ko amazi yamaze kuboneka ariko dusubiyeyo saa kumi dusanga amazi ataraza Kugeza n’ubu nta kizere gihari ko amazi yaboneka vuba.
Nkundiye Eric Bertrand