Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda(PAC) birukanye mu nteko umujyanama mu by’amategeko mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire waje gutanga ibisobanuro kuri Raporor atakoze.
Uyu mukozi wa RHA (Rwanda Housing Authority) yinjiye mu nteko , ubwo ikigo akorera cyitabaga PAC kigiye gutanga ibisobanuro kuri Raporo ku mikoreshereze mibi y’imari ya Leta yagaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Uyu mukozi usanzwe ari umujyanama w’Iki kigo mu by’amategeko yabwiye PAC ko Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta abazwaho ibibazo atigeze ayisoma, bitungura abagize iyi Komisiyo bahise bategeka ko asohorwa mu cyumba kiri kuberamo ibiganiro.
By’umwihariko uyu mukozi yasohowe na PAC igeze ku kibazo cy’amasezerano y’ubukode Intara y’Amajyepfo yagiranye na RSSB ajyanye no kongera ubuso bukodeshwa, yabajije umunyamategeko wa RHA niba ibyo bintu abizi, arabihakana.
Yabajijwe niba yarasomye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ivuga ku makosa iki kigo cyakoze, avuga ko atayasomye.
Abajijwe icyo yaje gukora muri PAC mu gihe ibijyanye n’ayo masezerano avuga ko atasomye bihuye n’inshingano ze, yavuze ko asabye imbabazi.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yasabye RHA ko uwo mukozi yakwisohokera kuko bigaragara ko atari mu mwanya ukwiye wo kuguma muri PAC.