Inteko y’abadepite bahagarariye intara ya Kivu y’amajyepfo yanze ibisobanuro bya Guverineri w’iyo Ntara, maze yemeza ko ikeneye ibisobanuro bya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Lwabanji Lwasingabo kw’ishirwaho rya Komine nshya ya Minembwe na Burugumesitiri wayo Dani Mukiza .
Bwana Alimasi Malumbi Mathieu umwe mu badepite bahagarariye intara ya Kivu y’amajyepfo ,avuga ko ibisobanuro kw’ishirwaho rya Komine ya Minembwe na Burugumesitiri wayo Dani Mukiza bitagomba gutangwa na Guverineri w’intara ko ahubwo ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ugomba kubitanga, kuko ariwe wa wasize k’ubwo buyobozi, mu gihe Perezida Tshisekedi agezwaho, icyo kibazo yari yavuze ko byakongera bigasubirwamo.
Yagize,ati:Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu niwe Ugomba kudusobanurira impamvu y’ishyirwaho rya Komine shya ya Minembwe n’ishirwaho ry’uyu muburugumeditiri mugihe Perezida Tshisekedi yari yategetse ko byasubirwamo”
Ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku moko, kimaze hafi imyaka ine mu misozi miremire ya Minembwe ni cyo cyatumye agace ka Minembwe kemezwa nka Komine shya igize Intara ya Kivu y’amajyepfo .
Théo Ngwabije , Guverineri w’intara ya Kivu y’epfo yavuze ko guhindura agace ka Minembwe kakagirwa Komine bizafasha Ubuyobozi kugarura amahoro n’umutekano uterwa n’ubushyanirane bushingiye ku moko hagati y’abanyamulenge n’andi moko abarizwa mwako gace yagize ati:”
Guhera uyu munsi ndakeka ko tubonye ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’umutekano, umaze igihe utifashe neza mu misozi miremire ya Minembwe, ntabwo dushaka ihangana rishingiye ku moko, turashaka kugarura ubwiyunge n’amahoro muri aka gace,ndetse amoko yose y’Abafulero, Ababembe, Abanyindu n’Abanyamulenge bakabana mu bwumvikane.
Ishirwaho rya Komine ya Minembwe ntabwo ryumvishwe kimwe n’abadepite bahagarariya Kivu y’amajyepfo kuko bavuga ko ataribwo buryo bwagakwiye gukoreshwa kugirango amahoro agaruke mu gace ka Minembwe.
Juvenal Munubo umudepite uhagaririye intara ya Kivu y’amajyepfo yagize ati:mbona kugira Minembwe Komine atariwo muti wo gukemura ikibazo cy’umutekano uhabarizwa , Leta yagakwiye kongera umubare w’abasirikare no kubongerera ubushobozi kugirango babashe guhosha intambara zishingiye ku moko muri kano gace ka Minembwe, no gushiraho ibiganiro bigamije kunga Abanyamulenge, Abafuliro, Abanyindu n’Ababembe.
Hashize hafi imyaka 4 imakimbirane ashingiye ku moko y’ibasiye agace ka Minembwe . Cyane cyane hagati y’abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamulenge n’andi moko atuye mwako gace .
Mu kwezi k’ukuboza 2018 nibwo Bruno Tshibala wahoze ari Minisitiri w’intebe k’ubuyobozi bwa Joseph Kabila yemeje iteka rigira agace ka Minembwe nk’imwe muri Komini nshya igize Intara ya Kivu y’amajyepfo , Umwaka ukurikiye ho kuwa wa 2019 nibwo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DR.Congo yashizeho Burugumesitiri Mushya wa Komine ya Minembwe ariko ntiyahita atangira imirimo ye.
.Kuwa 28 Nzeri aherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo abakuru b’Ingabo na Me. Azaliyasi Ruberwa nibwo Dani Mukiza yerekanywe k’umugaragaro nka Burugumesitiri mushya wa komine ya Minembwe.
Hategekimana Claude