Kuri uyu wa 01 Ugushyingo bamwe mu ntumwa za Rubanda bo muri DRC bashishikarije urubyiruko kwinjira mi Gisirikare, Ari benshi kugira ngo babashe kurwanya umwanzi Kandi bamutsinde.
Ibi babitangaje ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru, mu murwa mukuru Kinshasa, bagasaba inkumi n’abasore Bose bafite imbaraga kwinjira mu gisirikare.
Aba badepite bahagarariye imitwe ya Politiki, bavuga ko igihugu kiri mu kaga bityo ko bakeneye kwinjiza abasirikare benshi, kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo byose biri kwigaragaza mu gihugu cyabo.
Aba badepite Kandi bagaragaje imvamutima zabo kubyerekeranye n’icyemezo cyafashwe cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC, kubera ko bashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 zihanganye na FARDC mu burasirazuba bwa DRC.
Umuyobozi w’aba badepite, Simon-Pierre Mulamba, yasabye ko imipaka yose ihuza u Rwanda na DRC hamwe n’Ihuza igihugu cya Uganda na DRC yafungwa.
Barasaba gufunga bidatinze imipaka ya Congo n’u Rwanda na Uganda.
Abagize umuryango ugenda utera imbere wa Ensemble pour lechange, bo barasaba guverinoma kwitabaza ingabo za SADC ndetse n’ibindi bihugu by’inshuti kugira ngo bahangane n’igitero cy’u Rwanda.
Basabye kandi ko hashyirwaho umusanzu w’agateganyo hagamijwe gushyigikira intambara.
Uwineza Adeline