Ni itegeko rije gusimbura iryo muri 2008, rikaba ryatowe n’inteko rusange Umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, iyobowe na Perezidante w’uyu mutwe w’intumwa za rubanda, Hon Mukabalisa Donatille.
Ubwo yasobanuraga iby’uyu mushinga w’ietegeko, Perezidante wa komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Hon Rubagumya Emma Furaha, yavuze ko muri uyu mushinga w’itegeko hemejwe ko ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko busabwa Urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano aho kuba umwanditsi w’irangamimerere nk’uko byari bisanzwe.
Yanavuze kandi ko Komisiyo akuriye, yasuzumye kandi yemeza ibitekerezo byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ku bijyanye no kuba umwana wavukiye ku butaka bw’u Rwanda ku babyeyi badafite ubwenegihugu, akwiye kubona ubwenegihugu nyarwanda.
Leta y’u Rwanda ikavuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo icyemure ikibazo cy’abanyamahanga bamaze igihe mu Rwanda ariko kugeza magingo aya batarabona ubwenegihugu nyarwanda.
Aha urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rufanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bakaba baratangiye kubarura abafite icyo kibazo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo hamenyekane umubare wabo nyakuri.
Jeadanis Nyirinkindi