Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye none kuwa 19 Ukwakira 2022, yasuzumye inemeza umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi (Tissue) n’uturemangingo, rizemerera Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’umubiri ku bushake ku barwayi babikeneye mu koroshya ikiguzi cya zimwe muri serivisi z’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamijeyasobanuriye abadepite ko uyu mushinga w’itegeko wemejwe uzafasha koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.
Minisitiri Ngamije kandi yavuze ko kwemerwa k’uyu mushinga w’itegeko nikurangira hari bukurikireho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushaka kandi ku buntu mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira bikazakurwamo mu gihe baba barapfuye.
Inteko imaze kumva ibosobanuro bya Minisiteri y’Ubuzima yahise yemeza ishingiro ry’umushinga w’iri itegeko.
Uyu mushinga w’itegeko witezweho gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.
Mu myaka 7 ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugirango bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko nkuko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza.