Ibi byagaragajwe muri Raporo yashyizwe hanze n’itsinda ry’intumwa za Rubanda, ubwo bavugaga ku kibazo cy’icyendera ry’intwaro kubera kwijandika mu ntambara ya Ukraine.
Bamwe muri aba bagize izi ntumwa za rubanda barimo Julien Rancoule na Vincent Bru bari mubashyize umukono kuri iyi raporo, nabo bemeza ko igihugu cyabo gishobora kwisanga cyabuze intwaro burudu nyuma y’ukpo igihugu cyabo cyiyemeje gufasha ica Ukraine mu ntambara kimazemo umwaka urenga gihanganye n’Uburusiya.
Muri raporo aba bagabo babiri baheruka gushyira hanze nk’uko Le Figaro yabitangaje, bagaragaje ko “Ingabo z’u Bufaransa zirwanira ku butaka zifite ikibazo cy’uko hari ibisasu bike byo mu bwoko bwa 155mm.”
Iyi raporo isaba ko hakorwa “iperereza ryimbitse ku ntwaro ziri mu bubiko bw’u Bufaransa.”
Amakuru y’uko mu ntwaro za mu bubiko bw’u Bufaransa hasigayemo mbarwa amaze igihe avugwa, bitewe ahanini n’imbaraga iki gihugu cyashyize mu gufasha Ukraine.
U Bufaransa bumaze kohereza muri Ukraine intwaro zitandukanye zirimo amakamyo 18 afite imbunda zifite ubushobozi bwo kurasa kure azwi nka ’Caesar howitzers’. Bivugwa ko kugeza ubu u Bufaransa busigaranye amakamyo nk’aya atarenga 58.
Bwatanze kandi imbunda n’ibisasu bikoreshwa mu kurasa ibifaru bizwi nka ’MILAN anti-tank missiles’.
Mu kiganiro Jamie Shea wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Nato aherutse kugirana na Sky News, yavuze ko gushirirwa mu bijyanye n’intwaro bitugarije u Bufaransa gusa, ahubwo ari ikibazo gihuriweho cyane n’ibihugu biri muri uyu muryango.
Ati “Ibihugu bya Nato bimaze gukoresha igice kinini cy’intwaro byari bifite mu bubiko, mu gutanga ubufasha kuri Ukraine. Iki kibazo gikwiriye gukemurwa vuba nubwo bitoroshye.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu ibihugu bigize uyu muryango byatangiye kugirana ibiganiro n’u Buyapani na Koreya y’Epfo kugira ngo bikorerwe izindi ntwaro.
Ati “Umunyamabanga mukuru wa Nato, Jens Stoltenberg aherutse kujya muri Koreya y’Epfo n’u Buyapani asaba ko bahabwa izindi ntwaro, mu gihe turi kuzamura ubushobozi bwo kongera gukora intwaro, turamutse tubashije kumvisha ibi bihugu by’inshuti biri hanze ya Nato bikaduha izi ntwaro, byadufasha kuziba icyuho gihari.”
Stoltenberg aheruka kuvuga ko Ingabo za Ukraine zikoresha umubare w’intwaro uri hejuru ugereranyije n’ubushobozi ibihugu bigize uyu muryango bifite mu bijyanye no kuzikora.
Ati “Iyo uyu munsi urebye ikigero abasirikare ba Ukraine bakoreshaho intwaro, kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi buhari bwo kuzikora. Ibi bishyira igitutu ku nzego zacu z’igisirikare.”
Iyi ntambara imaze igihe yarazengereje abantu bo kumigabane yose kuko ingaruka zayo ntawe zitagezeho
.Mukarutesi Jessica