Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate b’abanyamahanga barenga 200 ibashinja gucuruza inzoga zihenze ntibishyure imisoro .
Aba badipoliomate 200 birukanwe muri Afurika Y’Epfo bakomoka mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n’ibindi .
Ikinyamakuru Sunday Independent cyo muri Afurika y’Epfo cyanditse ko izi nzoga aba badipolomote bacuruzaga , bazinyuzaga ku bibuga by’indege zinyuze mu cyumba cyabagenewe “Duty Free” . Iki cyumba kinyuzwamo imizigo y’abadipolomate itagomba kwishyuzwa imisoro ni naho banyuzaga inzoga zo mu bwoko bwa Divayi zizwiho guhenda cyane.
Guverinoma ya Afurika Y’Epfo yatangaje ko yafashe iki cyemezo mu nyuma yo gukora igenzura igasanga izi nzoga aba badipolomate bagurishaga ku biciro byo hejuru zarahombeje igihugu asaga miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Kugeza ubu muri aba badipolomate birukanwe muri Afurika y’Epfo abamaze kugera mu bihugu byabo ni 17 harimo abo muri Malawi barangajwe imbere na Bingu wa Mutharika umukobwa wa Peter Mutharika wahoze ayobora Malawi.Igihugu cya Malawi cyahise gisaba imbabazi Afurika y’Epfo ku makosa yakozwe n’abagihagarariye.
Byitezwe ko mu bandi ba Dipolomate barimo n’ab’u Rwanda barasubizwa mu bihugu byabo guhera mu mpera z’iki cyumweru.