Abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutuka umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga, barekuwe by’agateganyo.
Irekurwa ryabo ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare ari na wo munsi barekuriweho by’agateganyo.
Visi Perezida wa Kiyovu Sports, Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim, yahamije aya makuru, aho yagize ati “Ni byo barekuwe by’agateganyo.”
Aba bafana ba Kiyovu Sports bari batawe muri yombi tariki 26 Mutarama 2023 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rubakurikiranyego ibyaha bibiri birimo icyo gutukana mu ruhame n’icyaha cy’ivangura.
Nubwo bafunguwe by’agateganyo barakomeza gukorwaho iperereza no gukurikiranwa bari hanze nkuko bisanzwe mu mikorere y’inzego z’ubutabera.
Ibi byaba bakekwaho, babikoze tariki 20 Mutarama 2023 ubwo batishimiraga imisifurire ya Mukansanga Salma wayoboye umukino wahuje ikipe yabo ya Kiyovu Sports na Gasogi United, ubundi bakamutuka ibitutsi bidakwiye birimo no kumwita ngo ni ‘Maraya’.
RWANDATRIBUNE.COM