Guhinga ni kimwe mubiteza imbere igihugu muri rusange, ndetse n’abagituye bakungukiramo kuko imbaga nyamwinshi ariwo murimo bakora kandi n’ibibatunga akaba arimwo biva.
Kugira ngo abaturarwanda bakomeze kwihaza mu biribwa bituruka ku masururo w’abahinzi bo hirya no hino mu gihigu, niyo mpamvu guverinoma ihora ishaka icyatuma bakomeza gutera imbere kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.
Bimwe mubibangamira abahinzi ni ukutamenya amakuru atandukanye ajyanye n’ibikorwa byabo. Ibi nibyo bigiye gukemurwa na gahunda ya CAES iri mu masezerano yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ifatanyije na USAID mu mishinga wayo w’ubuhinzi yise ‘Hinga Wunguke’.
Hinga wunguke ni umushinga ukorera muturere 13 ufite gahunda yo gukoresha miliyoni 29$ mubikorwa byo guteza imbere ubuhinzi.
Abahinzi basaga ibihumbi 800 bo rirya no hino uyu mushinga uzabageraho, ugamije gusakaza amakuru nyayo ajyanye n’ubuhinzi cyane cyane ku byavuye mu bushakashatsi.
RAB ifite uburyo bwo gukoresha abajyanama mu buhinzi akaba aribo batanga amakuru atandukanye ku bahinzi bo hirya no hino mu gihigu, kuri ubu bagiye kongererwa ubushobozi mu mahugurwa mu bintu bitandukanye bijyanye n’uruhererekane mu bihinzi.
Bishatse kuvuga ko umuhinzi azajya abasha kubona amakuru ku buryo bwo guhinga, imbuto, inyongereramusaruro, amasoko yo mu gihugu no hanze, ubushakashatsi n’ibindi byose bikenewe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kamana Olivier, yavuze ko iyi gahunda izatuma abahinzi babasha kugera ku makuru mu buryo bwihuse kuko hazaba harimo n’ikoranabuhanga.Ati “Uburyo bwari busanzwe bwatanze umusaruro ariko ubu turi kurangiza gahunda yo kuvugurura ubuhinzi icyiciro cya kane, ubu tugiye gutangira icya gatanu ubu turi kugerageza kwivugurura tukava mu bihe bya kera tukajya mu ikoranabuhanga.”
Ibi abihuje n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Telesphore Ndabamenye, wagaragaje ko ibi bigo byombi bifite intego yo guteza imbere ubuhinzi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.
Ati “Hinga Wunguke yagiranye imikoranire myiza na RAB dutekereza ku gutanga icyerekezo cyo kuvugurura uburyo bw’iyamamaza buhinzi n’ubworozi biganisha ku bukire.”
“Ku ruhande rw’Umuybozi Mukuru wa USAID-Hinga Wunguke, Daniel Gies, yavuze ko ikigamijwe ari ugukorera hamwe mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.
Ati “Ubu bufatanye bugamije gushaka uburyo bw’imikorere kugira ngo habone ibikenewe byose birimo amahugurwa, ibikoresho n’abahantu kugira ngo dukorere hamwe mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi.”
NIYONKURU Florentine