Abafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba no mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba barashima uruhare rw’imiryango itari iya Leta yabafashije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ryabo ubu ngo bakaba barashoboye kwiga imyuga itandukanye yabakuye mu bwigunge.
Nyirasafari Marie Therese, ukomoka mu karere ka Bugesera, intara y’Iburasirazuba, ufite ubumuga bwo kutabona , ashima ko yamenye umwuga w’ububoshyi yigishijwe n’umuryango udaharanira inyungu Ubumwe Community Center ko kuba yarize akanamenya uyu mwuga ngo bizamufasha kwifasha mu buzima bwe bwa buri munsi ndetse ngo akazafasha n’umuryango we bikamurinda gusabiriza.
Ati”: Iyo twiga twiyubakamo ikizere tukumva ko bya bindi umuntu ufite amaso ureba akora, natwe tugomba kubikora tukabigeraho”.
Akomeza agira ati “Iyo ufite umuryango utagufata nk’ikibazo , ababyeyi bakujyana ku ishuri ukiga ukamenya byinshi bigufasha kwibeshaho “.
Avuga ko bashimira imiryango ifasha abafite ubumuga butandukanye, afatanyabikorwa na Leta ibafasha mu gahunda y’uburezi budaheza.
Barayagwiza Zaccharie na kabanyana Perajiya , bo mu karere ka Bugesera umurenge wa Mwogo, bashima cyane imiryango itari iya Leta na Leta y’u Rwanda yatumye bivana mu bwigunge bagakajya aho abandi bari bakiga aribyo baheraho bavuga ko bizatuma bagera ku iterambere bifuza
Ibi babihuza na Mugenzi wabo Umuhoza Jeannette, utuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, ufite ubumuga bwo kutabona wize ububoshyi bwo kudoda imipira, ubu akaba yaratangiye gukora ku isoko ry’umurimo. Umuhoza avuga ko ubu ngo bateganya no gutangiza koperative.Avuga ko ubu ubudozi bugenda ngo yatangiye no kugana amashyirahamwe yo kwiteza imbere , Ati” Iyo wize ikintu ukakimenya urakora n’ubwonko bugakora ukagera kucyo ushaka ufitiye intumbero. Iyo ufite ubumuga abantu bakakugira ikintu kandi uri umuntu bituma n’ubundi uhora wihebye bikaba ibisitaza mu ntumbero zawe”.
Umuhoza akomeza Avuga ko hari abantu batarumva neza ko abafite ubumuga nabo bashoboye , kugira ngo bicike bisaba ko imyumvire y’abaturage ihinduka. Ati “Twasabaga Leta ko hajya habaho inama ikangurira abaturage kumva neza ko abafite ubumuga bashoboye bagafatwa nk’abandi. Ibi byagerwaho kubufatanye n’abaturage, imiryango iharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abafite ubumuga bigashyirwamo imbaraga na Leta y’u Rwanda”.
Mbere abafite ubumuga baritinyaga, bakiheza
Bizimungu Jean Pierre, wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, wigishijwe umwuga wo kudoda , mu Kigo Ubumwe community center (UCC) , avuga ko mbere abafite ubumuga butandukanye baterekwaga ikizere cy’ubuzima bitinyaga bakiheza ngo bitewe na bamwe mu bantu bababwiraga amagambo apfobya.
Ati”: Kuba naramenye umwuga bizangirira akamaro gakomeye mu buzima bwanjye, mfashe sosiyete Nyarwanda n’umuryango wanjye muri Rusange. Ndashishikariza bagenzi banjye bafite ubumuga kwitinyuka bakagana ibigo bifasha abantu bafite ubumuga nkanibutsa ababyeyi kudaheza abana mu rugo ahubwo bakabajyana ku ishuri kuko barashoboye”.
Umutoni Yvonne, umunyeshuri wiga kudoda mu Kigo Ubumwe community Center ( UCC), giherereye mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari. Avuga ko mbere y’uko agana imyuga yumvaga nta kizere yigiriraga cy’ubuzima kuko ngo byaterwaga no guhezwa mu byiciro bitandukanye abafite ubumuga bakorerwa,
Ati”: Ubu nashoboye gutinyuka numva ko imbere yanjye hazaba heza . Turasaba imiryango ifasha abafite ubumuga gukomeza gufasha abafite ubumuga butandukanye bacyitinya n’abahejejwe mu rugo bagafasha kwiga imyuga izabafasha kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere muri rusange”.
Abafite ubumuga Hari abiga bagafata vuba n’abiga bagafata bitinze , imwe mu mbogamizi abarezi b’abafite ubumuga bahura nazo
Umurezi mu ishuri Ubumwe Community center, Bizimana Pascal , umurezi wigisha isomo ryo kudoda , avuga ko hari abanyeshuri biga bagafata vuba n’abiga bagafata bitinze ngo bitewe n’icyiciro cy’ubumuga baba bafite, ati”: Hari Abanyeshuri biga bagafata vuba hakaba n’abandi biga bagafata bitinze ariko Dukoresha uko dushoboye bose bakiga bakamenya bakajya ku isoko ry’umurimo bazi neza ibyo bize”.
Bizimana akomeza avuga ko ngo iyo bageze ku isoko ry’umurimo bigaragaza bakagaragaza ko bafite ubushobozi bakakirwa neza muri sosiyete bikabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo bakomokamo.
Bayisingize Rosine, umwarimu wigisha abana bafite ubumuga bo mu cyiciro cya mbere cy’abana bafite imyaka itatu kuzamura, avuga ko ibyo babigisha ari ubumenyi bw’ibanze burimo Kwisukura , koza amenyo, kwijyana mu bwiherero no gukoresha ibikoresho byo ku meza.Avuga ko mu myigishirize y’aba bana bahura n’imboganizi ku babyeyi batumva ko abana babo bari gutera imbere bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi bitewe n’uko ngo abana iyo batashye ababyeyi babaterera iyo ntibakurikirane ibyo umwana yize.
Kuba umwana afite ubumuga ntibivuga ko adafite ubushobozi
Dusingizima Zaccharie , umuyobozi mukuru wa Ubumwe Community Center ( UCC) , umwe mu bashinze ikigo cy’abafite ubumuga afatanije na mugenzi Ferederick ufite ubumuga bw’ingingo, kubera ubuzima babonaga abafite ubumuga bahura nabwo bahisemo gufasha abafite ubumuga nk’umuhamagaro ushingiye ku buzima banyuzemo.
Dusingizima avuga ko bafasha abafite ubumuga guhera ku mwaka umwe kugeza ku myaka ishoboka aho ngo babafasha mu byiciro bine(4) birimo imyuga (ubudozi, ububoshyi , ubukorikori , umuziki na Mudasobwa ) aya masomo ngo bayiga mu gihe cy’umwaka umwe kugera ku myaka ibiri cyangwa itatu bitewe n’icyiciro cy’ubumuga baba bafite.
Akomeza avuga ko bafite n’uburezi budaheza aho ngo bafite amashuri y’incuke n’abana yigwamo n’abana bafite ubumuga n’abadafite ubumuga, bakagira n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanije aho mu bufasha bw’ibanze bahabwa Bakorerwa ubugororangingo( Physioterapy), ubugorozi ku bantu baba aharategereye ikigo no gusura abafite ubumuga bakuze bari mu ngo bagakorerwa ubugororangingo.
Dusingizima yungamo ko bitewe na gahunda ya Leta y’u Rwanda y’uburezi budaheza ngo ababyeyi bagenda bamenya ko bagomba kwita ku bana bafite ubumuga, ati” Kuba abana bafite ubumuga ntibisobanuye ko badafite ubushobozi, iyo ahawe uburenganzira bwe nawe aba ashobora gutanga ibyo umwana udafite ubumuga yatanga. Mu myaka icumi ishize imyumvire yari hasi ariko ubu bigaragara ko imyumvire yahindutse n’abandi bagifite imyumvire ikiri hasi bazagenda babyumva”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko uruhare bafite ari ugukangurira abafite ubumuga kumva ko bafite ubushobozi mu iterambere ryabo bwite mbere na Mbere no mu iterambere ry’igihugu muri rusange ngo ibyo bikajyana no kwihangira imirimo, ngo nibyo batangiye bijyanye no gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya kandi ngo bimaze gutera imbere cyane kuburyo amatsinda yashinzwe arenga 1600 bamaze gushyira hamwe amafaranga arenga miliyoni zisaga 588 , ngo bahugura uribyiruko rufite ubumuga mu myuga itandukanye kugira ngo naryo rushobore kwiteza imbere bakanabigisha no kwitinyuka kandi ngo ibyo byagiye bitanga umusaruro.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko nk’akarere bafatanya n’imiryango iharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abafite ubumuga mu kubonera abafite ubumuga insimburangingo n’ubufasha bubafasha kwiteza imbere , ati”: Kubijyanye n’ubufasha dufite abafatanyabikorwa badufasha kugira ngo tube habi abafite ubumuga. Bagira uruhare mu kudufasha kubona insimburangingo no kubafasha kwiteza imbere no mu bindi bibazo bitandukanye. Mu karere dufite abafite ubumuga hafi 2080 tukagira n’urwego rubahagarariye mu nama Njyanama y’Akarere”.
Akomeza ashimira Umuryango Ubumwe Community Center ufasha akarere kwita no kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abafite ubumuga , ati”: Tugira amahirwe yo kuba dufite ikigo UCC kita kubafite ubumuga , turabashimira inkunga yabo mu gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere.
Imiryango itari iya Leta igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abafite ubumuga
Ndayisaba Emmanuel, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’abafite (NCDP), avuga ko imiryango ifasha abafite ubumuga butandukanye ifite uruhare rukomeye cyane, Ati”: Tuzi neza uruhare rwabo mu kwita ku bantu bafite ubumuga, dukorana umunsi ku munsi hari imiryango yishyize hamwe igamije kuzamura imibereho y’abafite ubumuga harimo NUDOR uhuje imiryango isaga 13 muri uyu muryango bafite ibikorwa bifatika haba mu bikorwa bw’uburezi n’ubuvuzi”.
Akomeza avuga ko iyi miryango ifite ibikorwa bitandukanye aho ngo usanga abafite ubumuga bishurirwa amashuri banahabwa ubuvuzi, ” kwigisha abana bafite ubumuga banavurwa mu mashuri yihariye ni igikorwa cyiza, ikindi badufasha kubigisha kwizigamira bakiteza imbere , mu turere usanga barizigamiye bageze ku ma miliyoni n’amaminiyoni ariko mbere twabahaga ubufasha bakabutoresha ibitabafasha kwiteza imbere , turabashimira uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’abafite ubumuga.
Mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka w’ 2012 ryagaragaje ko abafite ubumuga icyo gihe banganaga na 446 453 mu baturage barenga million 10, aho muri bo 5% bari munsi y’imyaka itanu.
Nkundiye Eric Bertrand