Abafite ubumuga bo mu turere duhana imbibi na Repebulika iharanira demokarasi ya kongo by’umwihariko uturere twa Rusizi na Rubavu bakora ubwikorezi bw’imizigo bakoreshesheje amagare baratangaza ko uburyo bwashyizweho bwo gukaraba intoki hirindwa Ebola butabageraho uko bikwiye, kuko abubatse amavomo batatekereje ku cyiciro cy’abo nk’abafite ubumuga bakora ubwikorezi bw’imizigo hagati y’ibihugu bituranyi aribyo Repebulika iharanira demokarasi ya Congo n’igihugu cy’u Rwanda.
Bavugako bifuza ko bakwegerezwa amavomo aborohereza nk’uko boroherejwe mu nyubako zigenda zigaragara hirya no hino mu Rwanda.
Musafali Denise atuye mu karere ka Rusizi nawe ni umwe mu bafite ubumuga. Yagize ati ” Dutewe Impungenge n’uko Ebola iri muri Repebulika iharanira demokarasi ya Congo ishobora kutugeraho vuba kuko bitatworohera kubona uko twoga intoki uko bikwiye, dutuma amazi abadusunika mu magare,kandi ntabwo tuba twizeye ko bakarabye uko bikwiye , robine zubatswe ntabwo byoroshye kuzigeraho, kuko ziri hejuru,turasaba ko hakubakwa izadufasha natwe tukajyana n’abandi mu kuyirinda no kuyirwanya.”
Amani Solange nawe atuye mu karere ka Rubavu yunzemo ati” Gukaraba intoki dukora twebwe ni ibyo nakwita bya nyirarureshwa,kuko hari ubwo udusunitse ahita atuzanira atanakarabye,ibyo rero bituma dutinda ahangaha ku mupaka wasanga byagutera igihombo ukabacunga ukambuka utoze, biduteye inkeke kuko tubona bizatuma iza mu Rwanda aritwe tuyizanye kuko turi benshi.”
Liziki Sifa nawe afite ubumuga ariko akora ubwikorezi bw’imizigo yunzemo ati” Hano mu Rwanda iyo tuhageze dushimishwa n’uko ikiremwa muntu cyahawe agaciro, hari byinshi abafite ubumuga boroherezwamo, yaba mu mashuri n’ahandi , niyo mpamvu twifuzako twakoroherezwa, kandi no mu gihugu cyacu cya DRC ntitwitaweho ho biranakabije cyane, turifuza ko u Rwanda rwatuvuganira hakajyaho amavomo ahwanye n’intege nke z’imiterere y’ubumuga dufite kugirango tubashe kugira uruhare mu kwirinda Ebola.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abafite ubumuga twegereye umukozi muri Minisiteri y’ubuzima Habarurema Gaspard ushinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC no muri Minisiteri y’ubuzima , aragira ati ” Gahunda zose zitangiye hose mu gihugu cyacu abantu bose basabwa kuzishyira mo imbaraga mu buryo bungana, Minisiteri y’ubuzima abantu bose ibatekerezaho mu buryo bungana ni byo koko hari gahunda nyinshi dufatanya n’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu rwego rwo kubegereza serivisi zibanogeye, ni muri urwo rwego tugiye kubegereza ibikoresho bishobora kubafasha kwirinda Ebola kubakoresha imipaka kuko ikibazo cyaragaragaye , twizeza ko mu gihe cya vuba kiraba cyakemutse abafite ubumuga nabo bakirinda uko bikwiye icyorezo cya Ebola bafatanyije n’abandi kuko bireba inzego zose , mu gukomeza kuyikumira.”
Abafite ubumuga bo mu turere twa Rusizi na Rubavu bavugako bubakiwe aho gukarabira intoki hajyanye n’ubumuga bafite , byatuma bakora umurimo wabo w’ubwikorezi batuje, dore ko bavugako amavomo yubatswe yubakiwe abadafite ubumuga kuko bo imiterere y’ubumuga bafite itabakundira kuyageraho.
INGABIRE RUGIRA Alice