Mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga washyizweho mu mwaka 1992 , mu Rwanda ukazizihizwa ku itariki 03, Ukuboza 2021, ufite insanganyamatsiko igira iti”: Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza , Nyuma ya Covid-19″ abafite ubumuga bashimira Leta ibyo bagezeho mu myaka 11 ishize.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, Avuga ko icyiciro cy’abantu Bafite ubumuga cyitaweho by’umwihariko kuko ngo mugihe cyashize ( Mu myaka yashize) wasanga abantu Bafite ubumuga nta kibarengera ngo uretse gusa abagiraga impuhwe uretse Abihayimana babitagaho.
Kuva mu mwaka wa 2007 aho igihugu cyashyizeho amategeko abarengera nibwo ubona ko ibintu byafashe umurongo kuko ubu iterambere ryihuta , ‘ Iyo urebye mu ntangiriro habayeho kureba ese niba igihugu gifite gahunda nziza yo kubateza imbere kugera iki bitagerwaho nk’uko bikwiye , nk’uko igihugu cyabishakaka!
Nibwo rero mu mwaka wa 2007 hashyizweho itegeko rirengera abantu bafite ubumuga by’umwihariko, n’irirengera abantu bamugariye Ku rugamba Ayo ni amategeko hashyizweho mu mwaka wa 2007 , aya mategeko abiri yashyizweho ku itariki ya 20 Mutarama 2007,
Ayo mategeko urebye niyo yaduhaye umurongo ,niyo yahaye umurongo igihugu, muri 2009 hagiye hajyaho amateka menshi anyuranye ashyira mu bikorwa Ayo mategeko ibyo bituma inzego bireba ziyashyira mu bikorwa, niho iterambere tubona ry’abafite ubumuga ryaturutse! Ni umurongo mwiza Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda Kugira ngo abafite ubumuga babashe gutera imbere”.
Akomeza Avuga ko Hashyizweho Komisiyo y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga 2011, ishyirwa mu itegeko nshinga Kugira ngo babone urwego rukomeye rubakurikirana umunsi ku munsi Kugira barebe ko ibyo byifuzwa byagerwaho.
Ndayisaba Akomeza agira ati:”Twashyizeho inzego zihagarariye abafite ubumuga mu nzego z’imitere n’imitegeke y’igihugu cyacu, buri rwego rufite komite ya NCPD, ndetse urukuriye umuhuzabikorwa warwo akajya no muri njyanama, ibyo byatumye igitekerezo, ibibazo, ibyifuzo by’abafite ubumuga bibasha kubona umurongo”.
Mu rwego rw’uburezi hakozwe impinduka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, ati”: Icya kabiri Twibanze cyane ni ikijyanye n’uburezi twari twasanze uburezi buri Inyuma , kandi tukaba tuzi neza ko uburezi ari inkingi ya mwamba yo kubaka umuntu, ibyo tibishyiramwo imbaraga , hakosowe Politike yari ihari yasubiwemo, hashyirwaho Politike y’uburezi budaheza n’uburezi bwihariye mu mwaka wa 2016,
Ku kibazo cy’abarezi badasobanukiwe n’abafite ubumuga, twaganiriye na Minisiteri y’uburezi itwemerera gushiraho ishami rya kaminuza rishyinzwe uburezi budaheza n’uburezi bwihariye, rikorera mu karere ka Kayonza ,I Gahini. Ibyo bidufasha kubona abantu barangije kaminuza basobanukiwe abafite ubumuga, nabo bakazajya kwigisha abarezi bazigisha mu mashuri abanza. Hagiyeho iteka rya Minisiteri w’intebe rifasha abana bafite ubumuga kwigira ubuntu
Mu buzima abafite ubumuga bishimira Ko basigaye babonera amavuta yo kwisiga ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, ati”: Abafite ubumuga ntibageraga ahagaragara ariko ubu Hashyizweho ibigo bibavura birimwo ibitaro bya Nyanza ( HVP Gatagara) , ibitaro bya Gahini , Rilima, Gihundwe, Kaminuza ya Kigali ( CHUK) n’ibitaro bya kaminuza I Butare ( CHUB) n’ibindi byose hamwe bigera kuri 13 kandi byose byagiyeyo mu myaka icumi gusa.
Abafite ubumuga bw’uruhu bakemuriwe ikibazo cy’amavuta yabahendaga barayegerezwa bakayafatira kuri Mutuelle , bahawe ingofero n’amarinete”.
Mu myubakire , mu gutwara abantu n’imihanda hakozwe byinshi byorohereza abafite ubumuga haba mu mihanda, mu mudoka rusange no munyubako ndende bavuga ko bigenda bigera ku kigero cyiza kandi gishimishije.
Mu ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko abafite ubumuga icyo gihe banganaga na 446,453 mu baturage bangana 10.515,973 muri bo 5% bari mu nsi y’imyaka itanu.
Nkundiye Eric Bertand