Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune aba bafite ubumuga batwara ibigare biva mu Rwanda bijya mu Congo batangaza ko iyo batwayeyo ibicuruzwa muri Congo ko bibwa ibyo bicuruzwa iyo bageze DRC.
Abafite ubumuga bibumbiye muri Koperative COTRACO (Koperative itwara imizigo iyivana Gisenyi-Goma na Goma –Gisenyi), bakorera mu karere ka RUBAVU baratakambira ubuyobozi ko bwabafasha gukemura iki kibazo Bahura nacyo iyo bageze muri Congo.
Abamugariye ku rugamba ndetse n’abafite ubumuga bw’imbasa bishize hamwe bagira igitekerezo cyo gushinga Koperative mu rwego rwo kurwanya gusabiriza no kurwanya ubukene bashinga koperative COTRACO ishinzwe gutwara imizigo iyivana ku Gisenyi ikayigeza I Goma ndetse no kuyivana I Goma bayizana ku Gisenyi) hakoreshejwe amagare y’ikorera imizigo y’ababana n’ubumuga bw’amaguru. Iyi Koperative ikorera mu Karere ka Rubavu ku isoko nyambukiranya mipaka rikorera kuri Petite Barriere.
Bwana Bahati Bagera wasezerewe mu gisirikare nyuma yo kugira ubumuga agasubizwa mubuzima busanzwe yagize ati: “ Aho tumaze gusezererwa mu gisirikare twishyize hamwe n’abagenzi banjye dukora Koperative yo kuzajya dutwara imizigo muri Congo twifashishije amagare, dufatanyije n’abacivile kugirango twiteze imbere. Maze dushaka amagare y’abafite ubumuga yikorera imizigo kugirango dutangire gukora,
Igare rimwe rigurwa ibihumbi 400,000Frws.Aba babana n’ubumuga bavugako aka kazi kabagejeje kuri byinshi harimo kuba kabatunze, bamwe muri bo barashoboye kugura ibibanza, abandi biyubakira amazu, kwishurira abana babo amashuri n’ibindi.
Aba babana n’ubumuga kandi bagaragaza ko mbere ya Covid-19 binjizaga amafaranga menshi kuko buri umwe yinjizaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 20,000Frws, ariko ubu aho Covid- 19 irangiriye amenshi binjiza umwe ni ibihumbi 5000 frs ,Kugeza ubu abagize iyi koperative COTRACO bemeza ko bamaze kwiteza imbere kuburyo bugaragara kuko kugeza ubu bafite ubushobozi bwo kwiyubakira Etage, dore ko Leta yabahaye ikibanza muri Mbugangari nabo k’ubushobozi bwabo bakaba bari kuzamura iyo nyubako.
Umubyeyi ukora aka kazi ko gutwara imizigo muri Congo nawe waganiriye na Rwandatribune yagaragaje impungenge bahura nazo iyo berekeje muri Congo batayeyo imizigo.Yagize ati: “Ku mupaka wa Congo baratwambura cyane haba ku misoro cyangwa ubwambuzi bwabo busanzwe, hari igihe utwara umuzigo ufite agaciro k’ibihumbi 5000Frws bakakubwira ngo urawishyurira ibihumbi 10,000Frws, n’ibintu tumaze kumenyera ntacyo wabikoraho”.Yakomeje agaragaza ko taliki 16/11/21, ubwo yaratwayeyo umuzigo bari gupakurura bateruyemo amashaza ibiro 20 barabyirukankana birabura none kuri ubu agiye kubyishyura. Akaba ariyo mpamvu dusaba ubuyobozi bwacu ko bwazadukorera ubuvugizi iki kibazo kigakemuka.
Umupaka wa Petit Barrier ukunze gukoreshwa n’abanyarwanda ndetse n’aba Congoman baba baza mu Rwanda cyangwa bajyayo bakora ubucuruzi bucirirtse, bakoresha amaguru n’amagare ndeste abandi bagakoresha amagare batwaye ibicuruzwa byabo, mu gihe imodoka zitwara imizigo zo zikoresha umupaka wa Grand Barrier.
Ibindi reba videwo hano
Uwineza Adeline