Abafite ubumuga bw’uruhu bafite impungenge z’abakobwa bashaka ubwiza bakabisigira amavuta kuko ngo afite umwimerere mu guhindura ubwiza bw’uruhu kurusha n’ uw’amavuta ya mukorogo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko kuri ubu amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu yageze mu Rwanda igisigaye ari ukuyageza mu bigo nderabuzima byo mu gihugu hose.
Yagize ati” Ariko dufite impungenge ko ariya mavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu abakobwa bashaka ubwiza bazayikubira cyangwa agahabwa abatayagenewe abayagenewe ntibayabone kuko afite ubushobozi bwo guhindura uruhu kurusha asanzwe abakobwa bisigaga mu guhindura uruhu (Mukorogo) ”.
Ndayisaba akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko aya mavuta yaburirwa irengero bazabarura abafite ubumuga bw’uruhu muri buri karere, Umurenge batuyemo n’ikigo nderabuzima bazayafatiramo hakoherezwayo ahwanye n’umubare bafite buri umwe akagenerwa uducupa tubiri azakoresha mu kwezi kumwe nk’uko byagaragajwe ko duhagije.
Aya mavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu abarinda izuba no kuba barwara indwara ya Kanseri y’uruhu. Aheruka gutumizwa yageze mu Rwanda ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko basabye ko bajya bayagurira ku bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante), mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2017, bakaba barayemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ubusanzwe amavuta y’abafite ubumuga yagurwaga amafaranga y’u Rwanda 10500frw, ariko kuri ubu nibatangira kuyahabwa kuri Mutuelle bazajya bishyura 1500frw.
Nkundiye Eric Bertrand