Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda baratabaza Leta kubw’ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bikorwa n’abagabo bafite imyumvire ko kuryamana n’ufite ubumuga bw’uruhu Bizana amahirwe cyangwa bigakiza indwara za karande.
Gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bikorwa n’ababeshywe n’abapfumu ko bitanga amahirwe ,ni kibazo cyakunze kuvugwa muri ibi bimwe mubihugu bityo mu karere biturutse ariko kuri iyi nshuro no mu Rwanda iyi myumvire mibi yarahageze aho bamwe mubagabo bafata kungufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu ngo bashaka amahirwe .
Nikodeme HAKIZIMANA ukuriye umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu OIPPA (Organization for integration and promotion of people with Albinism) ni umuryango utari uwa leta uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu, washinzwe mu mwaka wa 2013 ukaba ugizwe n’abanyamuryango 227
Ku kibazo cy’Abangavu n’abagore bahohoterwa agira Ati “ Abanyamuryango bafite ubumuga bw’uruhu hirya no hino mugihugu bagiye bagaragza ko abagore n’abakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane abafite ubumuga bw’uruhu ,dukurikije uko batubwiye abavuga ko ababahohotera akenshi bashingira kukuba hari amakuru avuga ko ngo iyo uryamanye n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu ugira amahirwe bigutera amashaba bikuvura indwara zidakira ibi akaba aribyo bituma bahohoterwa akenshi ibi bigira ingaruka kuko hari ababyaye kandi ababateye inda ntibabafashe kurera abo bana.”
Ubuhamya bwaTuyisenge Denise (wahinduriwe amazina) agira Ati “ Naringiye gusura musaza wanjye ubwo nabaga I rubavu ubwo nagezeyo ari kumugoroba kuko mbere imodoka ntabwo zakundaga kuboneka cyane ubwo rero butangira no kwira ,rero uwo musore babanaga yabonye musaza wanjye agiye guhaha utuntu ahita amfata ku ngufu tutabivuganye ubwo ahita anyataka gutyo ubwo mpita nsamiramo n’inda”.
Ibi abihuza na mugenzi we ugira ati “ hari umuhugu wabaga hepfo y’iwacu wajyaga asambanya umwana akajya amufata akamusambanya noneho nza kuganiriza umwana kuko nkunda kuganira n’abana ambwira ngo runaka ngo ajya afata ikintu cye akagishyira mu cyanjye kandi ngo akambabaza arambwira njya kumubaza ngiye kumubaza ambwira nabi cyane icyo yakoze yahise ahamagara umugabo ,umugabo ambwira nabi cyane ngo ese ngo urabona icyo ari ikirori cyawe ngo urabona hari ugishoboye kuburyo yagisambanya”.
Iki kibazo cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu bikorwa nababeshywe ko bitanga amahirwe kigaragazwa nk’igihangayikishije ndetse Umuryango uhuza abafite ubumuga bw’uruhu wasabi sosiyete nyarwanda guhaguruka bakakirwwanya bivuye inyuma.
Musabyemariya nawe wahinduriwe amazina agira Ati “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ni umuntu nk’abandi kuryamana nawe ntibitera amahirwe ahubwo iyo uryamanye nawe igihe kitaragera uba umuhohoteye turasaba kandi n’inzego za Leta gukora ubukangurambaga abantu bafite ubumuga bw;uruhu cyane abagore n’abakobwa baracyitinya bafite ubwoba amateka twabayemo arashaririye umuryango nyarwanda ntiwigeze utwakira nk’abantu uyu munsi umuntu wahohotewe ntashiobora kujya kuvuga ikibazo cye kuri Polisi usanga n’ubuyobozi bubabwira nabi”.
Kugeza umubare w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ntuzwi neza ariko imibare iheruka gukusanywa umwaka ushize igaragza ko hari abagerga 1238.
Nkundiye Eric Bertrand