Mu Rwanda MINISANTE yashyizeho ishami rishizwe gusimbuza imboni y’ijisho (Corner tissue bank), ku bafite uburwayi busaba ko isimbuzwa, ribarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).
Nyuma yo kubona imibare y’abantu bakomeza guhuma harimo abatari bacye bafite ibibazo by’imboni, inzego z’ubuzima mu Rwanda ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ubuvuzi bw’amaso batekereje uko hashyirwaho agashami gashinzwe gusimbuza imboni, mu rwego rwo kwishakamo imboni zikaboneka mu gihugu, hagamijwe kurengera abahuma bazize imboni yarwaye.
Ni mugihe kandi mu Rwanda hakomeje kugaragara uburwayi bw’amaso bukunze kwibasira imboni , aho akenshi iyo yarwaye ikenera gusimbuzwa.
Mu barwayi bafite ibibazo by’ubuhumyi mu Rwanda, abagera kuri 4.8% ni abafite ibibazo by’imboni, aho kugira ngo ziboneke bisaba kuzikura hanze mu bihugu birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Amerika no muri Aziya, kandi zikaba zihenze cyane, kubera ko imboni imwe igera mu Rwanda ihagaze ikiguzi kiri hagati y’Amadorali ya Amerika 2000-2500, ku buryo zahabwaga gusa abantu bafite ubwo bushobozi n’abandi bunganiwe na Leta.
Umuyobozi wungirije w’abaganga b’amaso mu Rwanda, Alex Nyemanzi, avuga ko imboni zizajya zitangwa zizajya zikurwa ku bantu bitabye Imana , nk’uko Kigalitoday ibitangaza.
Ati “Tuzajya tuzikura ku bantu bitabye Imana, hari itegeko ryasohotse muri Werurwe, ryemera gutanga urugingo rw’umubiri, ushobora gutanga umutima, impyiko, umwijima n’ijisho ryawe. Ku jisho rero ni ho imboni tuzajya tuzikura tukazitera ku wahumye cyangwa uyikeneye.”
Nyemanzi Alex avuga ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bw’abantu bahuma bitewe n’imboni
Akomeza agira ati: “Ni gahunda isaba gufatanya n’abantu bose, hari abarwayi, hari abaturage, inzego zitandukanye twese tugomba gufatanya, kugira ngo tubone izo mboni zivuye ku bantu bacu. Urugero jye nitabye Imana, imboni yanjye yafasha ite umuntu, igihe cyose nitabye Imana, ni uko imboni yanjye ngomba kuyitanga ikazafasha uyikeneye, bisaba ko nganirizwa nkabyemera nkabisinyira, naba ntabyemeye, iyo mboni ntabwo izakoreshwa.”
Ikindi ni uko nta muntu muzima uzajya utanga imboni kubera ko umuntu agira imboni imwe, bivuze ko izizajya zikoreshwa zikurwa ku bantu bitabye Imana, kandi nabwo babitangiye uburenganzira ko zishobora gukoreshwa nyuma y’uko bitabye Imana.
Emmanuel Kubwimana, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, avuga ko yakuze abona afite ikibazo cy’amaso, bigenda bikura ku buryo yageze mu wa gatandatu w’amashuri abanza byakabije, kuko kureba ku kibaho byanze, bigasaba ko yegera ikibaho nko muri cm 5, ku buryo gushyirwamo imboni zose byatwaye ikiguzi kigera muri miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com