Abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Rwanda bafata imiti ikomeza gutuma bagira ubuzima bwiza, bavuga ko n’ubwo babayeho nk’abandi bantu basanzwe, bagihura n’ibibazo birimo ihezwa no guhabwa akato cyane iyo bagenzi babo bamenye ko bafata imiti yo kubafasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
bamwe mu babana n’ubu burwayi, bavuze ko n’ubwo bafite ubushobozi bwo gukomeza kubaho ubuzima busanzwe, iyo bagenzi babo babimenye bashobora kubahohotera, ku buryo hari abirukanywe mu kazi bitewe n’iyo mpamvu.
Nkurunziza Aimable ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo, aho yahejwe n’umuryango we nyuma yo kuvumbura ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe, nubwo imiti afata ituma ashobora gukomeza ubuzima busanzwe nta kibazo.
Yagize ati “Ubu singira aho kuba kuko nahejwe n’umuryango wanjye, kandi ufite ubushobozi bwo kuba wamfasha nkabona aho kuba, ariko ntabwo mfite ubwo burenganzira.”
Mutuyimana twahinduriye izina , yavuze ko yacikirije ishuri atarangije kaminuza ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.
Yagize ati “Ubwo natangiraga kugaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, nari mfite imyaka 16 gusa. Nari nkiri umwana ariko data yampaye akato, nkajya ndwara nkaremba kuko nta miti nafataga, ubwo nahitaga mpagarika ishuri, nazoroherwa nkarisubiramo, ibyo bikagenda bigira ingaruka mbi ku myigire yanjye.”
Nyuma ni bwo yagiye kwiga imyuga mu bijyanye n’amahoteli ariko ahantu hose yakoraga, iyo bamenyaga iby’uburwayi be bahitaga bamwirukana kandi nta hantu afite ho kujya kuba kuko yari yaravuye iwabo.
Ubu buzima bugoye bwaje gutuma ashukwa n’abagabo bamutera inda ndetse aza kubyara, gusa nyuma aza kumenya ko ashobora gutangira gufata imiti ishobora kujya imufasha mu gihe yagize ibibazo by’uburwayi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abafite Uburwayi bwo mu Mutwe mu Rwanda, Umutesi Rose, avuga ko bari gukora ubushakashatsi bugamije kumenya neza umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, abafata imiti n’abayikeneye, hakazanarebwa ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.
Yasobanuye ko hari ibirego bajya bakira by’abarwayi bo mu mutwe bahohotewe kubera uburwayi bwabo, avuga ko babashakira ababunganira mu mategeko kugira ngo barenganurwe.
Ku mpuzandengo, Abanyarwanda 20,5% babana n’uburwayi bwo mu mutwe butandukanye, ariko iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo mibare irazamuka, ikikuba gatatu cyangwa kane.
Mu Rwanda, abagore ni bo bibasirwa n’uburwayi bwo mu mutwe kurusha abagabo, mu gihe abatuye mu mijyi ari bo bagerwaho nabwo cyane kurusha abatuye mu bindi bice by’igihugu.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gukorwa ubukangurambaga buzamara amezi atatu, bugamije gushishikariza abantu kwita ku burwayi bwo mu mutwe.
Ubu burwayi buvurwa kuri mituweli, ndetse ku bigo nderabuzima hamaze koherezwa abaganga bafite ubumenyi mu kuvura ubu burwayi.
Bumwe mu burwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, ndetse hari ubwo umuntu ubufite ashobora gukomeza kubana n’abandi kandi ari muzima, rimwe na rimwe akaba afata imiti imufasha kurushaho kumererwa neza no gukomeza kubaho mu buzima busanzwe.
Icyakora bamwe mu babana n’ubu burwayi, bavuze ko nubwo bafite ubushobozi bwo gukomeza kubaho ubuzima busanzwe, iyo bagenzi babo babimenye bashobora kubahohotera, ku buryo hari abirukanywe mu kazi bitewe n’iyo mpamvu.
Nkundiye Eric Bertrand