Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS), urugaga nyarwanda rw’abafite virus itera Sida (RPP+), RWAMREC ndetse n’abandi, bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abagabo n’abahungu kwitabira igikorwa cyo kwipimisha no gufata imiti neza.
Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abagabo ndetse n’abahungu kugira uruhare mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA bitabira kwipimisha ndetse no gufata imiti neza kuko byagaye ko batajya bita kuri izi gahunda mu rwego rwo kurandura ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA.
Rutayisire Fideli ni umuyobozi w’umuryango Nyarwanda urwanya ihohoterwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC), avuga ko bafasha abagabo guhindura imitekerereze yabo bakaba abagabo bahindutse, umuco wa “Ndi gabo” uba muri bamwe mu bagabo ukabashiramo.
Ati: “Umuryango Rwamrec ufite gahunda yo gukangurira abagabo kwitabira ubuzima bw’umubyeyi, ubuzima bw’umwana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwitabira imirimo idahemberwa, n’ibindi. Tubashyira rero mu matsinda bagatangira urugendo rw’impinduramatwara aho ba bagabo batajya kwipimisha, ba bagabo bahohoteraga abagore babo, bahinduka mu mitekerereze n’imigirire yabo ya kigabo. Ni ukuvuga ngo tubafasha kuva muri “Ndi gabo” yabo bakaba abagabo bahindutse.”
Akomeza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umubare w’abagabo bakoresha udukingirizo wazamutse, bigaragaza ko abagabo baramutse babonye umuntu ubegera bahinduka ya myumvire yabo nayo igahinduka.
Dr Tuyishime Simeon, Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima (RBC), ushinzwe ishami ryo kwita no kuvura abafite Virusi itera Sida, avuga ko hari byinshi bishimira byagezweho muri gahunda yo guhangana na Virus itera Sida n’ubwo ngo hakiri byinshi byo gukora.
Ati: “Twishimira ko hari byinshi twagezeho muri iyi gabunda yo guhangana na Virusi itera Sida, ibi bikaba bigarararira no mu ntambwe dutera zitandukanye biri mu ntego za 95-95 aho u Rwanda rugeze ubona ko hashimishije n’ubwo hakirimo intambwe nyinshi zo gutera. Aho kandi niho turi gusabwa gukangurira abasore n’abagabo mu bijyanye no guhangana na Virusi itera Sida ari nabyo turimo muri iyi minsi nk’ingingo nyamukuru kugirango uruhare rwabo rwiyongere mu bindi bikorwa bitandukanye byiza dukora ndetse twuzuze n’intego twihaye”.
Dr Tuyishime akomeza avuga ko impamvu batangije ubu bukangurambaga ari ukugirango harushweho gushyiramo imbaraga ku bagabo mu kwitabira gahunda yo kwipimisha Virusi itera Sida no gufata imiti neza.
Ikigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima (RBC), kivuga ko mu bantu 83,8% bipimishije Virusi itera Sida, mu bafite Virusi itera Sida abazi neza uko bahagaze muri rusange, abagabo bagera kuri 80.4% mu gihe abagore barenga 85% naho mu bantu 97.5% bazi ko bafite Virusi itera Sida batangiye gufata imiti, abagabo ari 97,2% naho abagore bakaba barenga 97.6%.
Mu bantu kandi bafata imiti barenga 90% ibafasha neza bagabanyije ingano ya Virusi mu maraso k’uburyo bushimishije, abagabo ni 85% mu gihe abagore barenga 92%
Norbert NYUZAHAYO
RWANDATRIBUNE.COM