Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rukuru rwa gisirikare guhamya ibyaha Selemani Kabayiza wari umuyobozi wungirije w’igitero cyagabwe mu Kinigi n’umutwe wa RUD Urunana, cyahitanye abantu 15 naho 14 bagakomereka.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye ibihano abantu 38 baregwa muri iyi dosiye, nyuma yo kumva ubwiregure bwa buri wese mu baregwa, Bwasabye ibihano birimo gufungwa burundu ku bashinjwa uruhare rukomeye muri kiriya gitero, mu gihe abandi basabiwe gufungwa imyaka 20, abandi 10.
Baregwa uruhare mu gitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro rishyira ku wa 4 Ukwakira 2019, Ingabo z’u Rwanda zishe abantu 19 mu bagabye kiriya gitero, abasigaye bahungira muri Uganda, bagenda banafite imbunda zabo.
Harimo bamwe bafashwe bashyikirizwa u Rwanda barimo Sous-Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, baza gushyikirizwa urukiko, Gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2020, rwaje kugagaragaza ko uwari uyoboye kiriya gitero witwa Kapiteni Cassien Nshimiyimana alias ‘Gavana’ akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda aho yahungiye.
Bariya bose baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.
Baregwa kandi kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake , Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 29 Werurwe 2021.
Uwineza Adeline