Uganda House i New York yigabijwe n’abadashyigikiye icyemezo igihugu cya Uganda cyafashe cyo kudashyigikira ubutinganyi, umwe muri bo yamenye ikirahuri cy’imbere ku muryango munini wiyo Ambasade anakomeretsa umudiplomate wo muri sudani y’epfo.
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye kuri Ambasade ya Uganda, Polisi yahagaze bumaze kuba maze camera z’umutekano zihita zifata amashusho y’ibyabaye byose. Gusa Polisi yavuze ko hakiri kare ngo hamenyekane icyari kigambiriwe nyirizina, Uretse ko bivugwa ko uwo muntu wabikoze yari arakajwe n’umushinga w’itegeko wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ureba Abatinganyi
Ibi bintu bibayeho mu gihe Uganda irakariwe n’imiryango ndetse n’abantu benshi, kubera umushinga w’itegeko wemejwe uhana abatinganyi, aho bashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.
Nyuma yo kwemeza iryo tegeko, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yanditse kuri Twitter ko Uganda ikwiye kongera gusuzuma icyo cyemezo, kuko kibangamiye amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu ku banya-Uganda bose, ndetse gishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu kurwanya Sida
Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko hashobora no kubaho ibihano mu by’ubukungu, kubera iri tegeko rihana abatinganyi.
Umuvugizi w’Akanama gashinzwe umutekano, John Kirby, yagize ati “Dukeneye kureba neza niba hahabo cyangwa hatabaho ibindi byemezo, bishobora no kuba mu buryo bw’ubukungu, mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe ndetse rigatangira gukurikizwa.”
Kirby yavuze ko kuba iri tegeko rishobora gushyirwa mu bikorwa ari ikintu bahanze amaso cyane. Yavuze ko ibihano mu by’ubukungu byaba bibabaje, kuko inkunga nyinshi baha Uganda ijya mu rwego rw’ubuzima.
Ambasaderi wa Uganda mu Umuryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare, yatangaje ko uwagize uruhare muri icyo gikorwa atarafatwa
Uwineza Adeline