Abaturage n’abacuruzi batandukanye bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibigori n’ibishyimbo byazamutse cyane kurusha ibindi bihe by’umwero byabanjirije iki gihembwe cy’ihinga, bakavuga ko impamvu ikibitera ari Abagande n’abakongomani baza mu Rwanda bakabigura ku giciro cyo hejuru bakabijyana iwawo kandi bo ntawemerewe gukurayo ibishyimbo n’ibigori.
Mukandayisenga Claudine wo mu Murenge wa Jabana akagali ka Bweramvura, avuga ko batewe impungenge no kuba bari kubona umusaruro uri gutumbagira cyane umunsi ku munsi , Ati:” dutewe impungenge n’izamuka ry’ibigori n’ibishyimbo kandi ari mu gihe cy’umwero! Ni ubwa mbere ibishyimbo turi kubigura amafaranga Magana 600 ku gihe cy’umwero,
Ku biri kugura aya mafaranga turi mu kwezi kwa Kamena tuzagera umwaka utaha bigura angahe , ahubwo se bizaba bigihari? Turasaba Leta ko yagira icyo ikora mu maguru mashya igahagarika abasohura umusaruro wacu kandi natwe tutihagije “.
Tuyishimire Donatha, umuhinzi utuye mu kagari ka Bweramvura, avuga ko ibishyimbo byahenze cyane ko bafite impungenge ko mu gihe cy’itera bazabura imbuto , Ati: Niba ibishyimbo biri kugura Amafaranga Magana atandatu turi muri Kamena tuzagera mu Gashyantare umwaka utaha wa 2023 bigeze kuri angahe? Bizaba birya umugabo bisibe undi. Turasaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora mu maguru mashya tutaricwa n’inzara “.
Aba baturage bashinja Umucuruzi w’ibishyimbo n’ibigori ucuririza Nyabugogo, gukora n’aba banyamahanga bagasohora umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori nta burenganzira babifitiye,
Rwanda Tribune iganira n’uyu Mucuruzi Gisanabagabo Janvier, ntiyigeze abihakana ko bikorwa , twahasanze imodoka y’abagande iri gupakira ibishyimbo , mu kanya gato nkako guhumbya imodoka yahise ijyanwa guhishwa mu nzove .
Umushoferi w’iyo modoka yavuze ko batari babizi ko bibujijwe ko bo bazaga bagapakira gusa bagera ku mupaka bagatanga akantu bakabareka bagakomeza.
Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori ujyanwa i Bugande ariko ho ntibivanwayo
Kuba umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori ujyanwa i Bugande no muri Kongo ariko ntihagire ibivanwayo abacuruzi n’abagizi bavuga ko bishobora kuzateza inzara n’itumagira ry’ibiciro mu gihe nta cyaba gikozwe.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ubukungu bavuga ko iki kibazo cy’izamurwa ry’ibiciro ku musaruro w’ibinyampeke biterwa n’inzara iri mu ihembe rya Afurika , bigatuma bimwe mu bihugu by’ibituranyi byazanaga umusaruro wabyo mu Rwanda, biwujyana muri ibyo bihugu biwugura ku giciro cyo hejuru, hanyuma umusaruro wabyo ntawemererwe gusohorwa mu gihugu.
Ikibazo cy’umusaruro muke w’ibinyampeke bicuruzwa ku isoko ry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, bimwe mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda biri gutunda umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori ku bwinshi, bishobora kuzateza ikibazo mugihe hadafashwe ingamba zo gucunga no kugenzura igura n’igurisha ry’uyu musaruro.
Umusaruro muke w’ibinyampeke ni Impamvu y’ibura ry’ibigori n’ibishyimbo ku isoko, abacuruzi bacuruza ibigori n’ibishyimbo basanzwe babikura mu gihugu cya Tanzaniya bavuga ko igihugu cya Tanzaniya cyamaze guhagarika ibigori n’ibishyimbo byoherezwaga hanze yicyo gihugu ( Export).
Kuri ubu igiciro ku isoko ry’ibigori n’ibishyimbo bitandukanye cyane nibiciro Leta iba yarashyizeho mu rwego rwo kurengera umuguzi numucuruzi. Ibigori biri kugura 500 ku kiro kimwe naho ibishyimbo biri kugura 600 ku kiro kimwe. Bamwe mu bacuruzi bakavuga ko ibi biri guterwa nabamamyi baturutse mu gihugu cya Uganda bari kugura uwo musaruro ku bwinshi.
Ibi ni ibintu bidasanzwe kugirango mu gihe cyumwero w’imyaka byumwihariko ibigori n’ibishyimbo bizamuke kugera kukigero kingana uko ubu biri kugurwa
Kuri ubu mu gihugu cya Tanzaniya ibigori biri kugurwa amashiringi 900 naho ibishyimbo bikagura amashiringi yo muri Tanzaniya 1300. Mu gihugu cya Uganda ibishyimbo biri kugura amafaranga akoreshwa muri Uganda 2500 naho ibigori bikagura 1900.
Uwumukiza Beatrice, umuyobozi w’ikigo cy’’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA- Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority), avuga ko iby’iki kibazo cy’Abagande n’abakongomani batwara umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori mu buryo butemewe batari bakizi ngo bagiye kugikurikirana kigahabwa umurongo mu gihe cya vuba.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,9% muri Mata 2022, ugereranyije na Mata 2021. Igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.
Ni izamuka riri hejuru cyane, bijyanye n’uko izamuka rifatwa nk’irishobora kwihanganirwa mu Rwanda ari 5%, ryakabya rikaba 8%. Ibiciro bizamutse bitya mu gihe muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 7,5%.
Eric Bertrand Nkundiye