Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bagera kuri 2430.
Ibi byabaye kuri uyu wa 29 werurwe 2023 ubwo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’Urwanda yazamuraga mu ntera aba Ofisiye 2430 barimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bagahabwa irya Capitaine na 1311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bagahabwa irya Lieutenant bakaba bishimiye intabwe bakomeje gutera bakorera igihugu.
Nimugihe aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.
Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti ryisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.
Ububasha bwo kuzamura ipeti ry’umusirikare ajya ku ipeti ryisumbuye bufitwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda RDF.
Aya mapeti ni nayo agenderwaho mu kugenerwa imishahara, kimwe n’ izindi nshingano zihariye umusirikare afite mu kazi ke kaburi munsi.
Mukarutesi Jessica