Abategetsi 27 bo muri Kenya bahagaritswe ku kazi Kubera isukari yarengeje igihe yoherejwe ku isokoiyoherezwa ry’isukari yarengeje igihe.
Aba bakuwe ku mirimo yabo barimo uwari umukuru w’ikigo cya Kenya gishinzwe kugenzura ubuziranenge hamwe n’abandi bategetsi 26 bose bakaba bahagaritswe ku mirimo yabo.
Mu itangazo, Felix Koskei, umutegetsi wo mu biro bya Perezida William Ruto ukuriye imirimo ya leta, yavuze ko imifuka 20,000 y’isukari yatumijwe hanze mu 2018, ikamaganwa n’ikigo cy’ubuziranenge, “yasohowe iyobejwe mu buryo budahoraho kandi budakurikije ibisabwa”.
Icyo gihe ikigo cya Kenya kigenzura ubuziranenge (KBS) cyari cyatangaje ko iyo sukari itujuje ibisabwa kugira ngo abantu bayikoreshe.
Byari byitezwe ko yangizwa hakoreshejwe kuyihinduramo ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu nganda.
Uko kuyihindura kwari gukorwa n’inzego zitandukanye zikora mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge.
Zari zitezwe ko zishaka igikoresho cyo kuyishyushyamo, ibyo bikanyura mu gutanga isoko ku mugaragaro rikitabirwa na buri muntu wese ubishaka kandi ubishoboye, ndetse hakarihwa imisoro yose ya ngombwa.
Koskei yagize ati: “Biragaragara ko bamwe mu bategetsi bo mu nzego bireba bikuyeho inshingano zabo, bashyira abaturage mu byago”.
Ibi bibaye mu gihe itumbagira ry’ibiciro by’isukari bikomeje guteza inyeke muri kiriya gihugu.