Amoko atuye mu misozi miremire ya Rurambo muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira, aha ni mu ntara y’Amajyepfo, biyemeje gukora inama bigiramo uburyo bakwihuza aho guhora baryana , cyangwa barwana ahubwo bakabana nk’abavandimwe.
Iyi nama iraba uyu munsi kuwa 29 Ugushyingo 2023, yateguwe n’Abanyamulenge, Abafulero, Abanyindu n’Abatwa biyemeje kurebera hamwe icyo bapfana kurusha icyo bapfa, kuko baje gusanga icyabaha amahoro ari uko amoko yose bakongera bagashyikirana
Hateguwe iyi mishyikirano nyuma y’uko kuwa 21 Ugushyingo 2023, habaye imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa Gumino, ufatanije na FARDC, Maï Maï na P5, bari bateye abaturage bo mu gace ka Nyakamungu ubarizwa muri Localite ya Kahororo
Ni imirwano yasize yangirije ibintu by’Abaturage byinshi, harimo amazu, Inka zirenga ijana zaranyazwe, abaturage babiri barakomereka abandi babiri bahasiga ubuzima. Gusa Abaturage bo mu gace ka Nyakamungu baje gutabarwa n’Abaturage birwanaho bo mu itsinda rya Twirwaneho biza kurangira ingabo za FARDC nabo mu mutwe wa Gumino, P5, na Maï Maï hapfuye abagera kuri 58.
Ibi byateye abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, Abapfulero n’Abanyindu guhunga.
Ibi kandi bikaba byatumye abakuriye aya moko bateguye ko haba imishyikirano hagati y’Abanyamulenge, Abafulero, Abanyindu ndetse n’Abatwa, kugira ngo baze kongera gusabana kuko aribyo byabahesha amahoro.
Abafulero baturiye Localite ya Gitoga baheruka gusaba umutwe wa Gumino kubavira mu gace kabo ngo kuko bo badashaka intambara n’Abanyamulenge .
Uyobora umutwe wa Gumino wiyita Colonel Alexis Nyamusaraba, akaba amaze igihe asaba Abafulero kurwanya abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge abashinja gukorana nabo yita abanzi b’igihugu, aribo M23 bashinja ko ifashwa n’u Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com