Kuva kuwa 09 Nzeri ubuyobozi bwa Congo Kinshasa bwatangaje ko bwatangiye kwakira, amafaranga y’indishyi y’akababaro, atangwa n’igihugu cya Uganda kubera intambara iki gihugu cyateje muri DRC mu mwaka wa 1998 – 2003. Abagizwe ho ingaruka n’iyi ntambara barasaba Leta kubaha aya mafaranga bo ubwabo kugira ngo bayifashishe.
Kunshuro ya mbere Leta ya Congo yatangaje ko yakiriye Miliyoni 65 z’amadorari y’Amerika, avuye muri Milliyoni 325.65 Uganda igomba kwishyura DRC.
Icyakora kuri uyu wa13 Nzeri, Ishyirahamwe ry’abagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani ryahamagariye guverinoma gutanga vuba bishoboka amafaranga yatanzwe na Uganda, mu rwego rwo kwishyura impoza marira kubagizwe ho ingaruka zikomeye n’intambara y’imyaka 6, mu kigega cy’Inama y’Ubutegetsi bw’igihugu gishinzwe kurengera abarokotse n’abagizweho ingaruka n’iriya ntambara, kugira ngo nabo aya mafaranga abagirire akamaro.
Nk’uko byatangajwe naPerezida w’iryo shyirahamwe, Bernard Kalombola, yavuze ko yashimye Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi , kubera ko yagerageje kwita kubaturage be , kugeza DRC itsinze Uganda ndetse igatangira kwishyura indishyi z’akababaro, uhereye kuri aya miliyoni 65 z’amadorari y’Amerika.
Bakomeje basaba rero ko Leta yabikora vuba aya mafaranga agahabwa abahohotewe akaba aribo agirira akamaro aho kugira ngo akoreshwe n’abatarayagenewe.
Umuhoza Yves