Bamwe mu bagore b’abasirikare b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bo mu Mujyi wa Kindu, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ihanganishije abagabo babo na M23, ikaba ikomeje kubasiga ari abapfakazi.
Aba bagore bigaragambije ni abo mu mujyi wa Kindu mu Ntara ya Maniema, biraye mu mihanda bamagana iyi ntambara.
Aba bagore biganjemo abasanzwe bafite abagabo bari mu ngabo z’Igihugu (FARDC), bavugaga ko barambiwe iyi ntambara imaze iminsi ihanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23.
Bavuga ko bashengurwa no kuba abagabo babo bakomeje gupfa urusorongo baguye muri uru rugamba, bagasaba ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemera ikagirana ibiganiro n’uyu mutwe wa M23.
Amashusho agaragaza aba bagore bari mu myigaragambyo, agaragaramo bamwe muri bo bambaye ubusa, bimwe mu bice by’ibanga byabo biri ku karubanda.
Aba bagore bigaragambije mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, hapfuye abarenga 100 bo ku ruhande rwa FARDC barimo abasirikare ba RDCongo ndetse n’abo mu mitwe iri gufasha iki gisirikare.
Nanone kandi uyu mutwe wagaragaje abandi basirikare ba FARDC baguye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2022.
RWANDATRIBUNE.COM
Imana yumve gusenga kw’abo Bahire.
Bazi ukuri ni baguharanire.
Abo Bagabo babo barazira ubusa kuko M23 izatsinda byanga bikunda.
Ni nde ufite uburenganzira bwo kubuza umwana kuba iwabo?
Ni abanyekongo ntawe utabizi.
FDLR yashutse gvmt ya Kinshasa kurwanya abana ba Congo!
Ni uko ni uko Bakobwa muharanire uburenganzira bwanyu.