Abagore bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga uyu mwaka.
Ni ubutumwa bwatambukijwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore ejo ku cyumweru tariki 17 Werurwe 2024 mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Witabiriwe n’Intumwa za Rubanda Umutwe w’Abadepite, inzego z’umutekano ndetse n’abagore mu nzego zitandukanye. Abagabo nabo ntibahatanzwe kuko bageneye abagore indabo zihumura neza nk’ikimenyetso cy’urukundo babakunda.
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi M. Donatien, avuga ko uruhare rw’umugore mu matora ateganyijwe ari ingenzi cyane nk’icyiciro cyasubijwe ijambo.
Yagaragaje ko umugore yambuwe ubumuntu n’ijambo mu gihe cy’ubukoloni.
Ati: “Ingoma zakurikiye igihe cy’ubukoloni ntabwo zabonaga umutego w’abazungu ko bagamije gusenya igihugu bahereye ku mugore. Umugore ni we mugongo w’u Rwanda ariko baraje bagaragaza ko nta gaciro akwiye, nta n’ijambo afite ko ahubwo ari uwo kurereshwa inkoni”.
Mbere y’ubukoloni avuga ko cyaziraga gukubita umugore kandi ko n’uwamukubitaga yacibwaga mu muryango.
Ati: “Gukubitwa k’umugore byaje mu gihe cy’ubukoloni no ku ngoma zakurikiyeho ariko noneho yongera kugira ijambo igihugu kimaze kubohorwa”.
Aha niho Murenzi ahera avuga ko amatora ategerejwe tariki 15 Nyakanga 2024, umugore ayafitemo uruhare rukomeye.
Agira ati: “Uruhare rwanyu tubakeneyeho ni ukugenzura ko mufite indangamuntu ikindi iyo mu muryango abantu bafite ubukwe abagore barakenyera kandi bakambara umwambaro ubabereye usa neza. Turabasaba gukomeza gutegura umwambaro muzaserukana kuri uriya munsi w’amatora”.
Kayesu Genevieve, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umugore yofitemo urukundo, ubukire n’ibindi byinshi.
Akomeza agira ati: “Duharanire kugira umuryango ushoboye kandi utekanye. Ikindi mbasaba ni uko abagore twese twazitabira amatora kandi tugatora neza”.
Bamwe mu bagore bavuga ko ntawakwirengagiza ibyo bamaze kugeraho. Bavuga ko basubijwe ijambo ndetse bagahabwa umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye mu iterambere ry’Igihugu.
Muhorakeye Josephine, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyarugunga, ashima iterambere umugore yagezeho mu myaka 30.
Ati: “Abagore tugomba kujya mu matora kandi tugatora neza”.
Ibyo ahuriyeho na rwiyemezamirimo Murekatete Jeanne Marie Vianney witeje imbere biturutse ku kwitinyuka.
Ahamya ko yitabira gahunda za Leta nko gusora neza n’izindi bityo ko yiyemeje gusigasira ibyo umugore yagezeho no kurinda agaciro n’ijambo basubijwe nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com