Mu gihe cy’ icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kizageza taliki 03 Ukuboza 2020 , ubwo hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga ,abagore n’abakobwa bafite ubumuga bo mu karere ka Nyurugenge bavuga ko bakorerwa ihezwa nk’aho basaba akazi bakabwirwa ko badashoboye.
Niyonkuru Diane, ufite ubumuga bwo kutumva, avuga ko nk’abagore n’Abakobwa bahezwa ubugira kabiri nko kutabona uburenganzira nk’ubwabandi , Ati” Mu byukuri tuba twarize twaraminuje! tuba tuzi indimi nk’Icyongereza n’Igifaransa. Dukora ibizamini byanditse tukabitsinda ariko twagera kubizamini byo kuvuga (interview ) bagahita batekereza ko nzakenera umusemuzi mu kazi bagahita baduheza kuko tutavuga bagakoresha abavuga. Kuba tutavuga si uko tudafite ubwenge ahubwo turavuga mu buryo bwacu bw’amarenga! Turareba dufite n’ubwenge rero ntabwo twagakwiye guhezwa mu kazi “.
Niyonsaba Joseline , ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko bafite ihezwa ry’ubugirakabiri mu muryango babamo n’igihe basaba akazi ngo bibagiraho ingaruka kuko bababona nk’abadashoboye kandi bashoboye. Aragira ati” Iyo dukoze ikizamini tugatsinda nyuma twagera imbere y’umukoresha arikanga akavuga ko ntacyo dushoboye, ngo’ uzashobora iki? nitugutuma uzashobora kugenda?’ ariko n’ubwo batubona nk’abadashoboye tuzi neza ko dushoboye “.
Niyonsaba akomeza avuga ko bibagiraho ingaruka zituma bumva ko badashoboye bigatuma bahora hasi ntibabashe kwiteza imbere ari naho ahera asaba ko bakomeza kubakorera ubuvugizi abakoresha bababona bakababona ko nabo bashoboye bafite ubumenyi .
Kananga Richard, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu yabafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge avuga ko bakora ubukangurambaga bushingiye ku myumvire nk’aho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo amakinamico kugirango abantu babyumvire mu mikino.
Ati” Dukoresha ibiganiro, hari amategeko yagiye ajyaho anyuranye agaragaza ko ihohoterwa iryo ariryo ryose ritemewe rero dukoresha ibyo biganiro, ubukangurambaga, amahugurwa ku nzego zacu zegereye abaturage kugirango iyo myumvire ihinduke.”
Nshutiraguma Esperance, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w ‘Akarere ka Nyarugenge avuga ko muri gahunda ijyanye no kudaheza abafite ubumuga bagomba gufatwa nk’abandi banyarwanda bose haba mu nzego zifata ibyemezo no muzindi nzego z ‘ubuyobozi zitandukanye ntawuhejwe.
Akomeza avuga ko hari abafite ubumuga bacyitinya batazi gusaba uburenganzira bwabo mu gihe bakoze ikizami no gukurikirana niba batoranijwe nk’abandi bakozi basanzwe baje gukora ipiganwa kuko ngo bafite amahirwe angana nay’abandi kugirango babe babasha kujya mu kazi bapiganiye.
Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012 habaruwe abafite ubumuga bagera ku 7901. Harimo abagabo 4450 n’abagore 3451 bingana na 3.2% byabatuye mu karere ka Nyarugenge.
Nkundiye Eric Bertrand