Mu gihe Abanyarwanda twibuka umunsi wo gukunda igihugu kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022, agatsiko k’Abanyarwanda bahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, ko gahugiye mu bikorwa Byo gutangiza imihango yo kwibuka icyo bise “ Jenoside Hutu” bagamije gupfobya no guhakana iyakorewe Abatutsi mu 1994.
Aka ni agatsiko k’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda kibumbiye mu muryango uzwi nka RBB( Rwanda Bridge Builders) ,gahuza imitwe yose igizwe n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nka Jambo ASBL n’indi mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,barangajwe imbere na Ambasaderi Jean Marie Vianney Ndagijimana, Claude Gatebuke na bene Mbonyumutwa nka Ruhumuriza Mbonyumutwa, Gustave Mbonyumutwa n’abandi.
Abagize aka gatsiko k’abahakanyi ba Jenoside yakorewe abatutsi ,bavuga ko uyu muhango uratangizwa uyu Munsi kuwa 1 Ukuboza 2022 ndetse ngo uku kwezi kose k’Ukuboza kukaba kuzaharirwa ibiganiro n’imihango yo Kwibuka icyo bise “Jenoside Hutu”.
Ibi ni bimwe mu byatumye RBB icikamo ibice ,aho bamwe mu bari bayigize nka RNC yari ihagarariwe na Ambasaderi Charlotte Mukankusi na Gilbert Mwenedata bari no mu buyobozi bukuru bwayo, bahitagamo Gukuramo akabo karenge bitandukanya nayo, ubwo basabwaga n’abahezanguni biganje muri iri huriro(RBB) ,kujya muri ONU gusaba ko inyito” Jenoside Hutu” yakwemezwa, ariko barabihakana bavuga ko iyo jenoside nta Hantu na hamwe izwi ndetse itigeze ibaho.
Ikigamijwe kuri iyi ngingo, ni Ugusebya ubutegetsi bw’u Rwanda bugizwe n’abantu bahagaritse Jenoside yakorerewe abatutsi 1994, kugoreka amateka, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , dore ko abari inyuma y’ibi bikorwa, ari bantu bahoze mu butegetsi bwa MRND-CDR bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Leta ya Burundi nayo yibuka genocide yakorewe abahutu muli 1972.Ikibazo cy’amoko Hutu-Tutsi mu Rwanda na Burundi,giteye inkeke.Nubwo mu Burundi nta moko yandikwa mu ndangamuntu,baba bazi ubwoko bwa buri wese.Gusa ikibazo si ubwoko.Ahubwo ikibazo giterwa n’abafite ubuyobozi baba bashaka kwikubira ibyiza by’igihugu.Urugero,muli 1994 mu Rwanda,abayobozi bariho bangaga gucyura impunzi,banga kumvikana na FPR.Bibyara intambara na genocide. Mu Burundi naho,abali bafite ubutegetsi,bangaga gusangira n’abahutu.Bituma nabo bafata imbunda.