kuba urubyiruko arirwo rufitiye Perezida Museveni umujinya cyane,bifite ingaruka ku hazaza ha Uganda.
Impuguke mu bya politiki zisanga hakiri kare kwemeza ko ibintu bigiyekugenda neza muri Uganda nyuma y’insinzi ya Perezida Museveni.
Umuhanga mu bya Politiki muri Uganda Bwana Sabiti Bernard yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bitoroshye muri iki gihe guhamya ko hagiye kuba umutekano mu gihe Perezida Museveni yabonye insinzi,yagize ati:ntabwo byoroshye kuko ntabwo tuzi uko abahanganye na Museveni bari bwakire ibyavuye mumatora tugendeye kubyabaye nyuma y’amatora yabaye muri 2011 haje kubaho imvururu nyinshi cyane mumyigaragambyo.
Nyuma yuko Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda itangaje ko Perezida Yoweri Museveni yatsinze amatora aheruka kugeza ubu ntiharamenyakana uko abanya politike bari bahanganye nawe bazitwara ku binjyanye n’insinzi ye.
Ibi nibyo inararibonye mubya politike mu gihugu cya Uganda SABETI Bernard yabwiye Ijwi ry’Amerika ati:abahatanaga na Perezida Museveni harimo aba Jenerali babiri,hiyingereyemo Bob Wine ushigikiwe n’urubyiruko,murazi ko k’umunsi w’ejo habaye imyigaragambyo abaturage babiri baguye muri iyo myigaragambyo.
rero biragoye guhamya neza amahoro nyuma y’amatora, tutaramenya aho abatsinzwe bose aho bahagaze,ninaho mpera mvuga ko ingaruka z’amatora zitarangiye, kuko ubutegetsi busa nku bwiteguriye intambara ,kuko abasiriakre buzuye mu mugi wa Kampala biteguye ko abashyigikiye Bobi Wine bashobora gutungurana bakavuyanga ibintu.
Iyi mpuguke kandi isanga kuba Abatora basaga Miliyoni 18, higanjemo urubyiruko ari narwo ruri inyuma ya Bob Wine, kuba uru rubyiruko arirwo rufitiye Perezida Museveni umujinya cyane,bifite ingaruka ku hazaza ha Uganda,ikindi muri Uganda basaga Miliyoni 45 ,abenshi bari hasi yimyaka 35.
Mwizerwa Ally