Abahanga mu bijyanye n’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa muri Afurika y’Iburasirazuba bagiye guhurira mu Rwanda, mu nama igamije kunoza imikoranire no gusangizanya ubunararibonye.
Iyi nama y’iminsi ibiri iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25-26 Gicurasi 2023. Ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera mu Rwanda nyuma y’iyo u Rwanda rwakiriye mu 2013.
Mu Rwanda, abahanga mu bijyanye n’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa bahuriye mu Ihuriro, Real Property Valuers (IRPV), ryashinzwe mu 2010, aho rikora nk’urwego rugenzura abari muri uyu mwuga.
Intego yarwo nkuru ni iyo guteza imbere umwuga w’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa mu Rwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu.
IRPV ikorana n’andi mahuriro arimo African Real Estate Society (AfRES), umuryango ureberera umwuga w’abahanga mu by’igenagaciro ku Mugabane wa Afurika kuva mu 1997.
Inama igiye kubera mu Rwanda yiswe “AfRES EA 2023 Regional Conference”, ifite insanganyamatsiko igaruka ku hazaza h’imyubakire mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, IRPV, Mugisha John, avuga ko iyi nama yitezweho kungukira abanyamwuga bari mu bijyanye n’igenagaciro.
Iyi nama yitezweho guteza imbere umuco wo guhana amakuru no kwimakaza ibijyanye no gukora ubushakashatsi muri Afurika.
U Rwanda rusanzwe ari umunyamuryango cya AfRES. Rwatoranyijwe nk’umunyamuryango ngo ruzakire iyi nama nyuma yo gushimwa uko rwakiriye iya 2013.
U Rwanda rugiye kwakira iyi nama mu gihe IRPV imaze igihe ikoresha ikoranabuhanga mu mikorere yayo, aho binyuze ku rubuga rwiswe “Igenagaciro system” ryahujwe n’iry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, umuntu ashobora kugera ku makuru akeneye ku igenagaciro.
Iyi nama izitabirwa n’abagera kuri 300 barimo abahanga mu by’ubwubatsi, abashakashatsi, abakozi b’amabanki, abayobozi n’abandi bari mu ruhererekane rw’imyubakire.
Iziga ku ngingo zirimo ibyo kwimura abaturage, imyubakire iciriritse, ishoramari mu by’imyubakire, igenagaciro n’ikoreshwa ry’ubwenge buremano no kugenzura imitungo.
Mugisha yavuze ko inyungu biteze kubona zirimo ibijyanye n’imikoranire y’abanyamwuga by’umwihariko ku rwego rw’akarere na Afurika yose.
Abanyamuryango ba AfRES babarizwa mu turere dutatu turimo Afurika y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba ari na yo u Rwanda rubarizwamo.
AfRES imaze imyaka 26 ishinzwe, yashyizweho nk’urwego ruteza imbere ibijyanye no kungurana ibitekerezo, gukora ubushakashatsi, uburezi mu bahanga mu by’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa muri Afurika.
Norbert Nyuzahayo