Jacqueline Chabbi na Thomas Römer abashakashatsi muby’Iyobokamana bagaragaje ko Ibitekerezo bikubiye mu bitabo Bitagatifu nka Bibiliya na Coran ari ibyahimbwe n’abantu ba mbere hagamijwe koroshya uburyo bw’icengezamyumvire mu batuye Isi.
Jacqueline Chabbi umushakashatsi kuri Islam(Coran ) na Thomas Römer umushakashatsi kuri Bibiliya(Isezerano rya Kera) bahuye kugirango bakore ubu bushakashatsi babisabwe n’umwanditsi Jean-Louis Schlegel,kugirango baganire kubushakashatsi bwabo mu gitabo bukubiye mu gitabo “Dieu de la Bible,Dieu du Coran”.
Duhereye kubiganiro by’abo bahanga bavuga ko Bibiliya na Korowani byombi ari inkuru zubatswe kugirango hashyirweho ingengabitekerezo igenga kamere muntu, umuryango uharanira inyungu rusange cyangwa politiki no kudatesha agaciro idini ryabo.
Inkuru ya Le Monde ivuga ko umwe yavumbuye mu nyandiko ya Korowani ko ibyo yerekana bishobora kuba ari byo sosiyete yashyizeho, undi ugenzura akaniga ku Isezerano rya Kera mu buryo burambuye avuga ko ari urukuta rutandukanya abantu.
Thomas na Jacqueline bavuga ko Muri iki gihe cyacu abashakashatsi bakunda kuba abahanga cyane mu byiciro byabo, ko icyatumye batangira ubushakashatsi n’ibiganiro kwari ukugirango bamenye ukuri, bati:”Ni ukuri ko abantu barushijeho kuba abahanga, ariko turacyabona ko guhuza ibitekerezo ari ngombwa. Mubyongeyeho twembi turi abanditsi kuri Editions du Seuil. Nanone, igihe abanditsi Jean-Louis Schlegel na Elsa Rosenberger baduhaye iki kiganiro, twahise twemera ko bishoboka”.
Jacqueline Chabbi yizera ko ikibahuza aribwo buryo bwabo mu kumenya amateka akomeye, N’ubwo ibya nyuma byateye imbere cyane mu byigisho bya Bibiliya ni ibyago nyabyo ku bayisilamu ahanini bagarukira ku gukora amateka matagatifu.
Muri rusange abishora mu biganiro mpuzamatorero bakunda gushimangira icyiswe imigenzo ya Aburahamu kuruta icyabatandukanya.
Thomas, avuga ko abona idini rya Kiyahudi n’Ubuyisilamu nk’impande ebyiri z’igiceri kimwe, Kandi ko benshi bagwa mu bitekerezo byo gushyira ibintu byose mu rwego rumwe byose birangana, amadini ya Aburahamu akomoka mu mateka amwe.
Nkundiye Eric bertrand