Abahanuzi ba FDLR bakunze kwitwa abahubiri bongeye gutangariza abagize uyu mutwe ko intambara ya nyuma ingabo z’u Rwanda RPR zagombaga kurwana ari iyi ya M23, bityo rero aba bahubiri bakemeza ko igihugu bagiye kukinjiramo ntawe ubakoma imbere.
Mbibutse ko uburyo bw’abahubiri ari bwo buryo bw’icengeza matwara bwifashishwa n’izi nyeshyamba kugira ngo bajijishe impunzi zafashwe bugwate n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR kugira ngo bakomeze kubagaragariza ko Imana iri kumwe nabo.
Umutwe w’abahubiri winjijwe mu gisirikare kugira ngo bajye ba bafasha gutambutsa ubutumwa bw’abasirikare bakuru bo muri izi nyeshyamba, aba bibwiwe bumve neza ko ari Imana yabavugishije.
Umuhoza Yves
Nibakomeze bahanurire izo njiji z’inzazame ! Gusa Hari naho bafashije mu gukora umuti kuko ngo baba aribo inyuranyandimi nk’iryo ku munara w’i Baberi rivugwa muri FLN aribo ryaturutseho ubu ibyo bigabo ubu ngo birahanganye kuburyo bukomeye ngo amafuni aravuza ubuhuha!!!!