I Kigali hateganijwe igitaramo cyo gusoza ibya MTN Iwacu Muzika Festival, byari bimaze igihe bizengurukaintara zose z’igihugu, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023.
Ni Igitaramo cya nyuma cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyitezwe kubera muri BK Arena kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023, kizaririmbamo abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa, Ibihame by’Imana na Sophie Nzayisenga.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.
Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ byari byongeye kubura umutwe nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone byatangiriye i Musanze mu Majyaruguru ku wa 23 Nzeri 2023, bikomereza i Huye mu Majyepfo ku wa 30 Nzeri 2023.
Byakomereje i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki 7 Ukwakira 2023, nyuma hakurikiraho i Rubavu mu Burengerazuba ari naho ibizenguruka Intara byasorejwe ku wa 14 Ukwakira 2023.
Ni ibitaramo byaririmbyemo abahanzi nka Bruce Melody, Bwiza, Riderman, Chris Eazy, Niyo Bosco, Alyn Sano, Afrique ndetse na Bushari.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com