Abahanzi b’umuziki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, batangije gahunda yo kurwanya no kwamagana Umutwe wa M23, muri iyi minsi uhanganye bikomeye na FARDC ifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR .
Ejo kuwa 30 Ukuboza 2022 ,Ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri DRC rizwi nka “la Mutuelle congolaise des artistes plasticiens et la structure Congo Terre d’artistes de Franck Dikisongele” ryakoze imigaragambyo ituje ,igamije gushyigikira FARDC mu rugamba ihanganyemo n’Umutwe wa M23.
Ni imyigaragambyo yabereye i Kinshasa muri Komine ya Gombe, aho bakoze urugendo berekeza ahazwi nka” ”Place Royale”.
Abigaragambya, bari bafite ibyapa bambaye n’imipira yanditseho amagambo yamagana M23 , ari nako baririmba indirimbo zisingiza Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC.
Aba bahanzi ,banagaragaje ko bashyigikiye impuruza ya Perezida Felix Tshisekedi isaba urubyiruko n’ababishoboye bose kujya mu ngabo z‘Igihugu ,kugirango batange umusanzu wabo mu kurwanya Umutwe wa M23.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abafaransa RFI, umuhanzi Koffi Olomide yatunze agatoki Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ,amushinja gutera inkunga Umutwe wa M23 ndetse anamusaba kubihagarika.
Ubwo habaga inama iheruka guhuza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) n’Abayobozi b’Ibihugu byo ku mugabane w’Afurika i Washington DC muri uku Kwezi k’ukuboza 2022, Umuhanzi Fally wari mu kiganiro kivuga ku kamaro ka Diyasipora Nyafurika mu gufasha uyu Mugabane gutera imbere no gukemura amakimbirane aharangwa, nawe yagarutse ku kibazo cya M23, avuga ko amahanga akomeje kurebera ikibazo cy’umutekano muke muri DRC kiri gutezwa n’uyu Mutwe.
Yagarutse ku Kibazo cy’Umutekano muke ubangamiye Isi, ariko avuga ko amahanga asa nayishyize hamwe mu kwirengangiza ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, we yemeza ko giterwa n’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko M23 avuga ko iterwa inkunga n’u Rwanda na Uganda .
Ku rundi ruhande ariko, Umutwe wa M23 uvuga ko Ubutegetsi bwa DRC bwamaze guhindura inzego zose z’iki gihugu yaba izingenga n’iza Leta by’umwihariko za Sosyete Sivile, ibikoresho bigamije kurwanya M23 no kuyangisha Abanyekongo bose.
M23 kandi ,yakomeje kuvuga ko itumva impamvu Ubutegetsi bwa DRC, ariyo yonyine bwibandaho mu gihe hari indi mitwe yitwaje intwaro irenga 100 mu Burasirazuba bwa Bw’iki gihugu irangwa no kwibasira no guhohotera Abaturage.
M23 ,yongeraho ko byose bishingiye k’urwango rwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri DRC by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi imwe mu mpamvu zatumye uyu mutwe utangiza intambara .
Ko numva bakora nkibyakorwaga muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ubwo Bikindi yaririmbaga indirimo zisingiza FAR zikangurira abahutu kwica abatutsi.