Abahanzi b’indirimbo za karahanyuze Makanyaga Abdul na Bushayija Pascal bati:Umuhanzi n’Umuhanuzi kandi ahanga ibiriho n’ibizaza niyo mpamvu bagenzi bacu bishwe muri Jenoside bazize ibihangano byabo
Abahanzi b’umuziki nyarwanda twita Karahanyuze biboneye uko uko Jenocide yateguwe nuko nyuma yaje gushirwa mu bikorwa barasaba abahanzi by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange kutazongera kugwa mu mutego w’amacakubiri ari nawo waje kubyara Jenoside yakorewe abatutsi.
Bwana Bushayija Pascal wakunzwe ku ndirimbo nka Elina mwana nakunze…..mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yagize ati:habaye umwanya wo huganga ibihangano bihembera amacakubiri nkuko byagenze mu myaka yatambutse guhera k’ubutegetsi bwa Kayibanda ndetse no k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana,ubwo hari Korari Abanyuramatwi bahimbaga indirimbo z’amacakubiri n’izihimbaza Imana mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda iyi Korari yari ifite ibigwi.
Mu bihe by’ubu butegetsi bwa Habyarimana Juvenal usibye Korari abanyuramatwi babayeho mugihe cya Kayibanda,no mu gihe cya Habyarimana indirimbo zabo zakomeje gujinwa kuri Radio Rwanda haba haje na Bikindi Simon wamenyekanye cyane k’ubutegetsi bwa Habyarimana aririmba indirimbo ziryanishya abanyarwanda nk’izamenyekanye ni Nanga abahutu bene Sebahinzi zahamagariraga abahutu kwica abatutsi.
Izindirimbo zanyuzwaga k’umaradiyo na televiziyo y’igihugu murwego rwo kumvisha abahutu ko bagomba kwikiza abatutsi ndetse n’abayobozi babiha umugisha dore ko ariwo mugambi bari basanzwe bafite kuva mbere.
Bwana Bushayija yagize ati:abahanzi n’abahanuzi kandi bahanga akariho ni nacyo bariya bagenzi bacu bazize muri Jenoside urugero atanga ni urwa Karemera Rodrigue wazize indirimbo yise Ubarijoro,aho yashinjwaga guhamagara inkotanyi ngo zitere uRwanda,asoza asaba abahanzi b’iki gihe guhanga indirimbo zitera ihumure kandi zibiba amahoro,kuko ubutumwa bwo mu ndirimbo bwunvwa cyane,Bwana Bushayija kandi yavuze ko iyi minsi ya vuba agiye kugaruka k’urubyiniro n’indirimbo nyinshi.
Mukiganiro kandi rwandatribune.com yagiranye na Muzehe Makanyaga Abdul umwe mu bahanzi babayeho mubihe bya jenoside ndetse akaba yarakurikiranye uruhare rw’abahanzi b’icyogihe mu guhembera amacakubiri ashingiye ku moko,avuga ko yatakaje inshuti ze bari kumwe hafi z’abahanzi nka:Landeres Landouard,Karemera Rodrigue,Twagirayezu Cassien,Niyigaba Vincent n’abandi benshi..
Bwana Makanyaga Abdul yasoje atanga ubutumwa ku banyarwanda ndetse n’abahanzi muri rusange muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kunshuro ya 26 aho yagize ati:ubutumwa nabwira abanyarwanda n’abahanzi byumwihariko ni ukubanza kwihangana muri ibi bihe bigoye no gukomeza kwibuka ari nako twiyubaka ,dukomeza kugira ibitekerezo byiza bitarangwa n’amacakubiri kandi ibi bikaba bireba abanyarwanda bose n’abahanzi bagenzi banjye by’umwihariko.
Yagize ati:” Ndifuza ko abahanzi biki gihe bakwigira k’umateka bityo nabo ntibazamere nka ba Bikindi bahangaga ibihangano by’uzuye urwango n’amacakubiri yo guhamagarira abahutu kwica abatutsi, ahubwo bagahanga ibihangano by’ubaka igihugu kandi bishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Hategekimana Claude