Bamwe mu batubura imbuto zitandukanye mu Rwanda baravuga ko kuri ubu ,ikibazo cy’imbuto kiri kugenda gikemuka, ku buryo bushimishije kuko bakataje mu kongera ubutubuzi bw’imbuto, kugira ngo zigere ku bahinzi bazikeneye aho baherereye hose mu gihugu.
Ni mugihe hari abahinzi batandukanye mu gihugu bamaze iminsi batangariza, itangazamakuru ko ikibazo cy’imbuto ku isoko kikiri ingorabahizi kuko zigihenze kandi zimwe na zimwe zikaba zidapfa kuboneka uko bikwiye mugihe ihinga ryegereje.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ububworozi mu Rwanda iyoborwa na Bwana Ildefonse Musafiri, ivuga ko abahinzi badakwiye guhangayikishwa n’uko igiciro cy’imbuto kiri hejuru kuko 60% y’igiciro cy’imbuto Leta iyatanga kuri nkunganire.
Akomeza kandi avuga ko Leta iri gukora ibishoboka kugira ngo ifashe abatubuzi gutubura imbuto zose harimo izo bari gutumiza hanze y’igihugu.
Nyirahagenimana Monique umukozi mu kigo gitubura imbuto cya Kenya Seed Company, ikigo gicuruza imbuto zitandunye z’indobanure avuga ko bibanda ku mbuto z’ibigori zikunda ahakonje ndetse n’ahashyuha, ariko bakaba bafitiye Abanyarwanda n’imbuto z’ubwatsi bw’amatungo harimo n’ubwongera umukamo.
Remy Thicien Niyireba ushinzwe ubucuruzi no kongera ibicuruzwa muri Kenya Seed company avuga ko bari gutubura imbuto y’ubwatsi bwa kijyambere,bwongera umukamo ku matungo bakaba bakangurira Abanyarwanda kubagana bakabaha imbuto y’ubwatsi bw’amatungo kuko ari imbuto nziza yizewe kandi yujuje ubuziranenge kugira ngo bayikoreshe babone ubwatsi bwiza kandi buhagije.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abatubuzi b’imbuto bagera ku bigo 78, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030, ubutubuzi bw’imbuto buzaba bumaze kwikuba inshuro ebyiri zirenga ugereranyije n’uyu mwaka wa 2023, nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.
Norbert Nyuzahayo